Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, aho yagiye gukina na Orapa United mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere uzaba ku Cyumweru.
AS Kigali yanyuze i Addis Ababa muri Ethiopia, ikahava yerekeza i Gaberone muri Botswana, yahageze hafi saa cyenda z’amanywa.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, abakinnyi 20 umutoza Eric Nshimiyimana yitabaje, bakoze imyitozo ngororamubiri muri Gym mu rwego rwo kugabanya umunaniro w’urugendo.
AS Kigali yagiye idafite abakinnyi barimo myugariro wo hagati, Bishira Latif wavunitse ndetse na Ndekwe Félix ukina hagati asatira izamu, na we ufite imvune.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya AS Kigali igiye guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 kitabaye kubera COVID-19, hemezwa ko iyi kipe yagitwaye mu 2019 yongera gusohoka.
Ubwo yitabiraga iyi mikino Nyafurika mu mwaka ushize, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino ibiri.
AS Kigali ifite intego yo gukina amatsinda uyu mwaka, isabwa gusezerera Orapa United bizahura mu mikino ibiri ndetse no kuba yazakuramo KCCA yo muri Uganda izahura n’ikipe izagera mu ijonjora rya kabiri mbere y’uko hakinwa ijonjora rya nyuma.
Abakinnyi 20 AS Kigali yajyanye muri Botswana: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan.
Hari kandi Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Kayitaba Jean Bosco, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan, Orotomal Alex, Shabani Hussein, Biramahire Abeddy, Kwizera Pierrot na Abubakar Lawal.

















































Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!