Umukino ubanza warangiye AS Kigali iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 45.
Umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatatu warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bituma AS Kigali ikomeza n’ikinyuranyo cy’igitego kimwe.
Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu mbere yo kungamo ikindi ku munota wa 58.
AS Kigali yatsindiwe na Aboubakar Lawal ku munota wa 36, Shaban Hussein Tchabalala ashyiramo ikindi ku munota wa 89.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kabiri w’inyogera (92’), abakinnyi ba Police FC basigaye ari 10 kuko Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yahawe ikarita itukura nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo muri uwo mukino, ku ikosa yakoreye Aboubakar Lawal.
Police FC yitwaye neza mu gice cya mbere inabona igitego hakiri kare ndetse ikomeza kotsa igitutu abakinnyi ba AS Kigali, wabonaga batari guhuza neza umukino.
Abakinnyi ba AS Kigali baharaniye kutinjizwa igitego ariko igitutu cy’abakinnyi ba Police FC kibagumaho ku buryo Kwitonda Ally yahaboneye ikarita y’umuhondo.
Muri uyu mukino, Police FC yari yakoze iyo bwabaga kuko yakinishe abataha izamu bane bose, barimo Danny Usengimana, Iyabivuze Osée, Sibomana Patrick na Ndayishimiye Antoine Dominique, ibyanatumye irusha AS Kigali mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri nibwo abakinnyi ba AS Kigali batangiye gukina umukino bazwiho wo guhanahana umupira neza, aho abarimo Haruna Niyonzima bagize uruhare mu kwiyuburura kw’iyi kipe y’Abanyamujyi. Ibi byatumye iyi kipe nayo itangira kotsa igitutu imbere y’izamu rya Bakame usanzwe afatira Police FC.
Mu mpera z’umukino, ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2, Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yakoze impinduka ashyira ba myugariro batanu mu kibuga, ibyarushijeho kugora ubusatirizi bwa Police FC.
Niyibizi Ramadhan wafashaga AS Kigali gushaka ibitego yasimbuwe na myugariro Rukundo Denis wakinaga ibice byose by’ikibuga mu minota 10 ya nyuma.
Impinduka zabaye ku bakinnyi ba Police FC ni Twizerimana Onesme wasimbuye Iyabivuze Osée witwaye neza muri uyu mukino, naho Danny Usengimana aha umwanya Uwimbabazi Jean Paul.
AS Kigali iheruka gutwara igikombe mu 2019 itsinze Kiyovu SC ibitego 2-1.
Iyi kipe ibitse ibikombe by’Amahoro bitatu, izashaka icya kane ihura n’izava hagati ya APR FC na Rayon Sports zigomba kwisobanura ku munsi w’ejo, tariki ya 19 Gicurasi. Mu mukino ubanza utari ushamaje, amakipe yombi yanganyije 0-0.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!