Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki 26 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
Musanze FC yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka myugariro, Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse na Ntijyinama Patrick wamamaye nka Mbogamizi, ni mu gihe AS Kigali yo itari ifite umutoza mukuru, Guy Bukasa.
Ikipe yo mu majyaruguru yatangiye umukino neza cyane isatira bikomeye ndetse ku munota wa 17, Mathana Lethabo yatsinze igitego, umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.
Uko iminota yazamukaga, AS Kigali yatangiye kwinjira mu mukino ariko Hussein Tchabalala agahusha ibitego. Mu minota 30, Musanze yongeye kwiharira umukino inasatira bikomeye ariko imipira myinshi ikajya hanze y’izamu indi umunyezamu Cuzuzo Gaël akayikuramo.
Ku munota wa 40, AS Kigali yazamutse neza Tchabalala atera ishoti, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaoulin’ awukuramo. Nduwayo Valeur yagerageje gukiza izamu, Ntirushwa Aime arawumutanga asongamo, umunyezamu Nsabimana yongera awukuramo.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ku munota 47, Tchabalala yazamukanye umupira neza atera ishoti rikubita igiti cy’izamu, Ndayishimiye Didier asongamo atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.
Muri iyi minota, Ikipe y’Umujyi yasatiraga bikomeye ariko uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Ndayishimiye na Gyslain Armel ntibubyare umusaruro.
Mu minota 70, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ndetse n’uburyo bw’ibitego buragabanuka.
Mu minota ya nyuma, Musanze yasatiriye ishaka kwishyura igitego ariko Rucogoza Elias, Ngendahimana Eric na Frank Onyeabor bakabyitwaramo kigabo.
Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ibona amanota atatu ya mbere muri Shampiyona ya 2024/25. Ni mu gihe Musanze yo yatakaje umukino wa kabiri kuko uwa mbere yari yanganyije na Muhazi United.
Iyi Shampiyona igiye kuba ihagaze kubera Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho izakina na Libya tariki 4 Nzeri na Nigeria ku wa 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!