Ni umukino wa mbere Ikipe y’Umujyi yari ikinnye nyuma y’iminsi itanu itangiye imyitozo, mu gihe Amagaju FC uwo yakinnye yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-1.
Uyu mukino kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice ndetse na Perezida w’Amagaju FC.
AS Kigali yarimo abakinnyi bashya nka Ngendahimana Eric wahoze muri Rayon Sports, Nkubana Marc na Iyabivuze Osée bavuye Police FC, Rwabuhihi Placide wa APR FC, Hakizimana Félicien wahoze muri Kiyovu na Ongeabor Frankin.
Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana ari nako agerageza kunyaruka ariko bagera imbere y’izamu ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
AS Kigali yatangiranye igice cya kabiri impinduka, abarimo Kayitaba Jean Bosco, Ntirushwa Aime, Akayezu Jean Bosco, Cyuzuzo Aime Gaël na Ndayishimiye Didier binjira mu kibuga.
Ikipe y’Umujyi yakomeje kwiharira umukino ariko kureba mu izamu rya Amagaju ryari ririnzwe na Twagirumukiza Clement yakuye muri Mukura bikaba ikibazo.
Ku munota 65, Kayitaba yacomekeye Ntirushwa umupira mwiza nawe awuhindura imbere y’izamu Runicombe Djodjo awuteye n’umutwe umunyezamu awushyira muri koruneri.
Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati cyane ari nako uko iminota yagendaga umukino wagabanyaga umuvuduko bigaragara ko nta myitozo ihagije.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. AS Kigali iteganya kuzakina undi mukino wa gicuti ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2024 ndetse uzatozwa n’Umutoza mukuru, Guy Bukasa wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!