AS Kigali vs Rayon Sports: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

AS Kigali irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona utegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 15:00.

AS Kigali itarahiriwe n’igice kibanza cya Shampiyona, yatangiye imikino yo kwishyura inganya na APR FC ubusa ku busa ndetse n’umutoza wayo Nshimiyimana Eric avuga ko uyu mwanya ari uwo kugira ibyo bahindura, bakihimura kuri Rayon Sports yabatsinze ibitego 2-0 mu mikino ibanza.

Kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Ntabwo Rayon Sports FC igomba kudusuzugura ngo idutsinde bwa kabiri, niyo mpamvu tugomba gukuraho igisuzuguriro ku munsi w’ejo. Gusa tuzakina n’ikipe ikomeye kandi twubaha, ariko ni umukino utazorohera buri umwe hagati yacu.”

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatakaje Niyonzima Haruna wagiye gukina muri Yanga SC yo muri Tanzania, irakina idafite Ntamuhanga Tumaini Tity wagiye kugeregeza amahirwe mu Misiri ndetse na Kwizera Pierrot na we wifuzwa muri Ghana nubwo atarakinira AS Kigali kuva yamugura muri Nzeri 2019.

AS Kigali iheruka kugura rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Orotomal Alex ariko azemererwa kuyikinira nyuma ya tariki ya 15 Mutarama mu gihe Ndekwe Félix na Kayitaba Jean Bosco baguzwe muri Gasogi United, bategerejweho gukina umukino wa kabiri mu ikipe y’Abanyamujyi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, na yo irakina idafite abarimo Mugisha Gilbert utarakira imvune, Commodore Olokwei wabaye ukuwe mu ikipe ya mbere ndetse n’abakinnyi bashya barimo Kayumba Soter na Drissa Dagnogo bazemererwa gutangira gukina tariki ya 15 Mutarama.

Umutoza wayo w’agateganyo, Kirasa Alain, yavuze ko myugariro Rugwiro Hervé wamaze iminsi irenga 17 afungiwe i Rubavu akarekurwa mu cyumweru gishize, azatangira gukina mu minsi iri imbere.

Ati “Rugwiro ntituzamukoresha ku wa Gatandatu kuko turashaka ko agaruka buhoro buhoro, kuko yari amaze iminsi adakora imyitozo, kandi no mu mutwe agomba kubanza gukomera, wenda nko ku mukino wa Espoir FC w’umunsi wa 18 ashobora gukina. Ariko ubu twaba twihuse cyane.”

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sugira Ernest watsinze igitego ku mukino wa Gasogi United, araza kuba ahura na AS Kigali yakinnyemo hagati ya 2015 na 2016.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 inganya na Police FC zombi zirushwa amanota ane na APR FC ya mbere, yo izakira Bugesera FC ku Cyumweru. AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota 18.

Gahunda y’umunsi wa 17 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020

  • Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020

  • AS Kigali vs Rayon sports (Stade de Kigali, 15:00)
  • Marines FC vs Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15:00)
  • AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium, 15:00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2020

  • APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15:00)
  • Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15:00)
  • SC Kiyovu vs Espoir FC (Mumena Stadium, 15:00)
Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric atanga umupira Nsabimana Eric wa AS Kigali mu mukino uherka guhuza amakipe yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza