Umukino wa AS Kigali na Bugeseea watangiye ugenda gake cyane, amakipe yombi atagera imbere y’izamu kuko uburyo bw’ibitego bwari buke.
Ku munota wa 39, Kayitaba Bosco yasimbuye Saidi Aboubakar wongeye kugira imvune. Igice cya mbere kibishye cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi. Ku munota wa 52, AS Kigali yazamutse yihuta, Haruna Niyonzima atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 60, Bugesera FC yagerageje gusatira ariko Ssentongo Farouk na Bizimana Yannick bagahusha uburyo bwinshi bw’ibitego babonaga.
AS Kigali yari mu mukino bikomeye nyuma y’aho Kayitaba Bosco yari amaze kwinjira mu kibuga.
Ku munota wa 75, Kayitaba yahinduye umupira imbere y’izamu, usanga Ntirushwa Aime ari wenyine akinnye n’umutwe ujya hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 80, Bugesera FC yahushije igitego gikomeye ku mupira, wahinduwe imbere y’izamu utewe na Bizimana, Ishimwe Saleh awukuramo, Ngendahimana Eric asongamo ariko Frank awukuriramo ku murongo.
Mu minota ya nyuma, Bugesera FC yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura.
Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Mu yindi mikino yabaye, Mukura yatsinze Muhazi United igitego 1-0, mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Police FC ubusa ku busa.
AS Kigali yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 29, Mukura yabaye iya gatandatu na 24, inganya na Police FC ya gatanu.

















Amafoto: Kwizera Herve
Video: Byiringiro Innocent na Inshungu Spes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!