AS Kigali yirukanye abakinnyi 12

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe y’umujyi wa Kigali, AS Kigali, bwafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi 12 mu rwego rwo gushakira umwanya abakinnyi 11 bashya iyi kipe yaguze mu minsi ishize.

Mu bakinnyi basezerewe harimo abanyamahanga batatu, Abarundi Ngama Emmanuel na Ndarusanze Jean Claude n’umunya-Uganda Kalanda Frank kuko iyi kipe iherutse kugura abandi bane bavuye muri Gabon na Cameroun.

Uwari kapiteni w’iyi kipe, Murengezi Rodrigue wari uyimazemo imyaka isaga irindwi ni umwe mu basezerewe nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup y’umwaka utaha w’imikino.

Ishimwe Kevin wamaze kugurwa na APR FC na we ni umwe muri 12 AS Kigali yatangaje ko batakiri abakinnyi bayo.

Mu butumwa umunyamabanga w’iyi kipe, Komezusenge Daniel yahaye abakinnyi basezerewe, yabashimiye uko bitwaye mu gihe bari baramaranye, abizeza ko n’ibyo bagombwa n’ikipe batarabona bazabihabwa mu minsi ya vuba.

Ati ”Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bunejejwe no kubamenyesha urutonde rw’abakinnyi batazakomezanya n’ikipe muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, tukaba tubifuriza guhirwa aho mugiye hose ndetse tunabashimira umurava n’ubwitange mwagaragaje.”

“Turabizeza kandi ko tuzahora tuzirikana ubwitange bwanyu bwatumye ikipe ibasha kubona igikombe cy’Amahoro, ndetse turabizeza ko prime (uduhimbazamusyi) mwemerewe zose zibageraho vuba bidatinze.”

Mu cyumweru gishize nibwo AS Kigali yerekanye abakinnyi icyenda bashya barimo kapiteni wayo mushya, Haruna Niyonzima, umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na myugariro Rusheshangoga Michel.

Iyi kipe izongera gusohokera u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, yamaze kumvikana kandi na Rukundo Denis na Songayingabo Shaffy bakiniraga APR FC mu mwaka ushize w’imikino.

Nsabimana Eric na Ntamuhanga Tumaini ’Tity’ bo bamaze kongererwa amasezerano n’ikipe y’Umujyi.

AS Kigali imaze iminsi iri mu biganiro n’umutoza Nshimiyimana Eric kugira ngo yongere kuyibera umutoza nyuma y’uko batandukanye mbere y’uko umwaka ushize w’imikino utangira, aho yasimbuwe na Masudi Djuma wirukanwe shampiyona itarangiye, ikipe igasigaranwa na Mateso Jean de Dieu wari umutoza wungirije.

IGIHE yabonye amakuru ko Nshimiyimana ari we watanzwe muri CAF nk’uzatoza iyi kipe muri CAF Confederation Cup.

Urutonde rw’abakinnyi 12 basezerewe na AS Kigali

  1. Ndarusanze Jean Claude
  2. Ngama Emmanuel
  3. Nininahazwe Fabrice
  4. Murengezi Rodrigue
  5. Ndayisenga Fuadi
  6. Muhozi Fred
  7. Ntate Djumaine
  8. Ishimwe Kevin
  9. Bizimana Djuma
  10. Nizeyimana Alphonse
  11. Kalanda Frank
  12. Kanamugire Moses
Ikipe y'Umujyi wa Kigali izakina CAF Confederation Cup 2019/20 nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro
AS Kigali iherutse kugura abakinnyi 11 bashya
Murengezi Rodrigue (iburyo) wari kapiteni ni umwe mu bakinnyi basezerewe
Nshimiyimana Eric ni we ushobora kongera kugirwa umutoza wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza