Uyu rutahizamu wakiniraga Eleven Wonders y’iwabo muri Ghana ikaza kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yahisemo gukomereza ubuzima bwa ruhago muri Etincelles FC amazemo amezi atanu gusa.
Sumaila Moro umaze kwigaragaza nk’umwe muri ba rutahizamu beza muri Shampiyona y’u Rwanda, AS Kigali irifuza kumutangaho miliyoni 20 Frw nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abihamya.
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igiye kuba ihagazeho igihe kigera hafi ku kwezi n’igice, amakipe afite ibyumweru bine byo kongeramo abakinnyi bashya hagati ya tariki 1-27 Mutarama 2023.
Mu mukino Etincelles FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 3-2 kuri Stade Umuganda tariki 11 Ukuboza 2022, Nshimiye Joseph wahoze ari Umunyamabanga wa AS Kigali yarebye uyu mukino nyamara ikipe ye yarakinaga na Espoir FC kuri Stade ya Kigali ndetse iza no kuyitsinda ibitego 4-0.
IGIHE ifite amakuru ko Nshimiye yari yaje kwirebera imyitwarire y’uyu rutahizamu waje kumwigaragariza neza dore ko mu bitego bitatu byinjiye mu izamu rya Rayon Sports kuri uwo munsi, Moro yatsinzemo bibiri.
Mu mukino kandi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1, iki gitego cyatsinzwe n’uyu rutahizamu w’Umunya-Ghana.
Mu yandi makipe yatsinze harimo Gasogi United, Kiyovu Sports, Gorilla FC, Bugesera FC na Sunrise FC.
Etincelles FC akinira, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 23, iyi kipe yinjije ibitego 19, yo yinjizwa 20.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!