Umwe mu bayobozi ba As Kigali yabwiye IGIHE ko bahisemo gutandukana na Ghislain Armel kubera imyitwarire mibi ndetse n’umusaruro we batishimiye.
Yagize ati “Twaricaranye dufata icyemezo cyo gutandukana ku bwumvikane kubera umusaruro we mu kibuga ndetse n’myitwarire itari myiza yagiye agaragaza.”
Armel Ghislain waciye mu makipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports, yari yaje muri iyi kipe muri Kanama 2024 gusa ayikinira iminota 60 yonyine.
Uyu musore yari yatangaje ko icyatumye atandukana n’iyi kipe harimo kuba itaramuheraga umushahara ku gihe ndetse ko hari n’ibyo itamwishyuye ariko ubuyobozi bwa Aa Kigali bwabihakanye.
Iyi kipe yanemereye IGIHE ko muri Mutarama izasinyisha abakinnyi bane barimo abanyamahanga batatu ndetse na Haruna Niyonzima wamaze kwemera kugaruka muri iyi kipe yahoze abereye Kapiteni.
Mu bandi bakinnyi bagiye kugurwa harimo ukina mu kibuga hagati yugarira, ufasha ba rutahizamu ndetse n’uca ku ruhande asatira.
AS Kigali yarangije imikino ibanza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 aho byayihesheje itike yo gukina Igikombe cy’Intwari, ikazahura na APR FC muri 1/2 tariki 28 Mutarama 2024.
Ghislain Armel Djimmoe Ouambe 💪 he's now Citizens!
Welcome to the family armel 🟠💫 pic.twitter.com/7lZJhnwt6h
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) August 19, 2024




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!