AS Kigali igiye gukina n’ikipe ikinamo Alex Song wamamaye muri Arsenal na FC Barcelone

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu, AS Kigali izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Association Sportive d’Arta/Solar 7 yo muri Djibouti, ikinamo Umunya-Cameroun Alex Song wanyuze mu makipe akomeye nka Arsenal na FC Barcelone z’i Burayi.

Uyu mukino uzatangira saa Cyenda, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yateguye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira mu mpera z’uku kwezi nk’Umunyamabanga wayo Mukuru, Gasana Francis, yabibwiye IGIHE.

Association Sportive d’Arta/Solar 7 izahura na Al Mokawloon Al Arab yo mu Misiri, iherutse gusinyisha Umunya-Cameroun, Alex Song. Kuri ubu yamaze kugera i Kigali, aho icumbitse muri Radisson Blue.

AS Kigali izabanza kwakirwa na Orapa United yo muri Botswana ku wa 29 Ugushyingo, mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Ubuyobozi bwayo bwabwiye IGIHE ko ikipe izahagaruka i Kigali mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo kugira ngo izabone igihe gihagije cyo kwitegura umukino.

AS Kigali ikomeje kwitegura CAF Confederation, aho izabanza kwakirwa na Orapa United yo muri Botswana
AS Kigali izakina umukino wa gicuti na Arta/Solar7 ku wa Gatandatu
Association Sportive d’Arta/Solar 7 iherutse gusinyisha Alex Song wakiniye amakipe arimo Arsenal na West Ham
Alex Song w'imyaka 33, yakiniye kandi FC Barcelone hagati ya 2012 na 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .