00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arteta yavuze ku bikombe bibiri atatwaye no kuba Arsenal yakwigaranzura Liverpool

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 January 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko iyi kipe yari ikwiye kwegukana ibikombe bibiri bya Premier League biheruka, ariko ntibyakunda, bityo ibyo bimuha icyizere cyo gufata Liverpool iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino.

Arsenal yahanganye cyane na Manchester City mu myaka ibiri y’imikino ibishize, igira amanota 84 na 89, ariko isoza ari iya kabiri muri izo nshuro zombi.

Muri uyu mwaka w’imikino, birasa n’aho Manchester City itari hafi, ariko Liverpool irahabwa amahirwe menshi kuko yashyize amanota atandatu y’ikinyuranyo kandi igifite umukino w’ikirarane izahuramo na Everton.

Arsenal irasura Brighton kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru, Liverpool izakira Manchester United.

Mu kiganiro na SkySports, Mikel Arteta utoza Arsenal, yavuze ko bishoboka gufata Liverpool nubwo bamwe babona ko bigoye kuyihagarika.

Ati “Mu myaka ibiri ishize twagize amanota 50 mu mikino ibanza, ntitwabasha gutwara igikombe. Bishobora kuba ku ikipe iyo ari yo yose. Biba bikomeye.”

Yongeyeho ati “Haracyari imikino myinshi yo gukinira muri iyi shampiyona, bishobora kuba umukino umwe, ibiri, itatu, byose bigahinduka. Tugomba kubyitegura.”

Abajijwe niba niba hari amasomo yakuye mu myaka ibiri ishize, Arteta yagize ati “Ni uko ugomba guhora ukora neza birushijeho no kuzamura urwego. Hamwe n’iyo mibare, ubundi utwara igikombe ndetse twakabaye twaratwaye ibikombe bibiri bya Premier League.”

Arteta yavuze ko hari abandi bakinnyi bashobora kongeramo mu isoko rya Mutarama ndetse ari gushaka uburyo yakomeza kubona intsinzi adafite Bukayo Saka wavunitse.

Ethan Nwaneri w’imyaka 17, ni we wahawe umwanya wa Saka ku mukino Arsenal yatsinzemo Brentford ibitego 3-1 ku Bunani.

Mikel Arteta utoza Arsenal, yavuze ko bashobora kwigaranzura Liverpool akurikije uko mu myaka ibiri ishize byabagendekeye
Ethan Nwaneri yabanje mu kibuga ubwo Arsenal yatsindaga Brentford mu mukino uheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .