Arsenal yahanganye cyane na Manchester City mu myaka ibiri y’imikino ibishize, igira amanota 84 na 89, ariko isoza ari iya kabiri muri izo nshuro zombi.
Muri uyu mwaka w’imikino, birasa n’aho Manchester City itari hafi, ariko Liverpool irahabwa amahirwe menshi kuko yashyize amanota atandatu y’ikinyuranyo kandi igifite umukino w’ikirarane izahuramo na Everton.
Arsenal irasura Brighton kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru, Liverpool izakira Manchester United.
Mu kiganiro na SkySports, Mikel Arteta utoza Arsenal, yavuze ko bishoboka gufata Liverpool nubwo bamwe babona ko bigoye kuyihagarika.
Ati “Mu myaka ibiri ishize twagize amanota 50 mu mikino ibanza, ntitwabasha gutwara igikombe. Bishobora kuba ku ikipe iyo ari yo yose. Biba bikomeye.”
Yongeyeho ati “Haracyari imikino myinshi yo gukinira muri iyi shampiyona, bishobora kuba umukino umwe, ibiri, itatu, byose bigahinduka. Tugomba kubyitegura.”
Abajijwe niba niba hari amasomo yakuye mu myaka ibiri ishize, Arteta yagize ati “Ni uko ugomba guhora ukora neza birushijeho no kuzamura urwego. Hamwe n’iyo mibare, ubundi utwara igikombe ndetse twakabaye twaratwaye ibikombe bibiri bya Premier League.”
Arteta yavuze ko hari abandi bakinnyi bashobora kongeramo mu isoko rya Mutarama ndetse ari gushaka uburyo yakomeza kubona intsinzi adafite Bukayo Saka wavunitse.
Ethan Nwaneri w’imyaka 17, ni we wahawe umwanya wa Saka ku mukino Arsenal yatsinzemo Brentford ibitego 3-1 ku Bunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!