Newcastle United yari yasanze Arsenal ku kibuga cyayo cya Emirates Stadium, yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cya Carabao Cup.
Alexander Isak yafunguye amazamu ku munota wa 37 mbere y’uko Anthony Gordon atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51.
Muri uyu mukino, Arsenal yagerageje amashoti 23, ariko atatu ni yo yagannye ku izamu, arimo umupira wakubise igiti cy’izamu watewe na Gabriel Martinelli mu gice cya mbere n’ubundi buryo bw’umutwe watewe na Kai Havertz ukajya hejuru y’izamu.
Kuba imipira myinshi yagiye hejuru y’izamu byatumye Arteta utoza Arsenal avuga ko byatewe n’ubwoko bw’umupira uri gukoreshwa muri iri rushanwa.
Muri Carabao Cup hari gukinwa umupira wakozwe na Puma mu gihe muri Premier League hakinwa uwakozwe na Nike naho muri Champions League hagakinwa uwakozwe na Adidas.
Abajijwe icyo ashobora gukora ngo afashe abakinnyi be kubyaza umusaruro amahirwe babonye, Arteta yagize ati “Ntacyo, ni ukugerageza kubereka no kubabwira ibyo bakora neza kurushaho.”
Yakomeje agira ati “Ndatekereza twateye imipira myinshi hejuru y’umutambiko kandi harimo ikibazo kuko umupira urazamuka cyane. Twabiganiriyeho rwose, rero hari uburyo dushobora kubikosora.”
Yongeye kubazwa ku mupira bakinnye, Arteta yagize ati “Uratandukanye, utandukanye cyane n’umupira wa Premier League, kandi bisaba kugerageza kuwumenyera kuko uzamuka bitandukanye. Iyo uwufashe wumva ko bitandukanye, rero birasaba kuwumenyera.”
Nubwo Arteta yavuze ibi, Arsenal ntiyigeze igira ikibazo nk’icyo mu majonjora aheruka y’iri rushanwa aho yatsinze ibitego 11 mu mikino yahuyemo na Bolton, Preston na Crystal Palace kandi ikina uwo mupira.
Arsenal izasura Newcastle mu mukino wo kwishyura uzabera kuri St James’ Park tariki ya 5 Gashyantare 2025.
Undi mukino wa ½ urahuza Tottenham na Liverpool kuri uyu wa Gatatu saa Yine z’ijoro. Ni mu gihe umukino wa nyuma uzabera i Wembley ku wa 16 Werurwe 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!