Gusezererwa mu ijonjora rya gatatu rya FA Cup kwa Arsenal yatsinzwe na Manchester United kuri penaliti byaje bikurikira gutsindirwa mu rugo na Newcastle United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cya Carabao Cup.
Ni ibibazo byinshi bitangiye kwiyongera kuri Arsenal, kuri ubu irushwa amanota atandatu na Liverpool ya mbere muri Premier League, kandi yo itarakina ikirarane ifitanye na Everton, ibyo byose bikaba umusaruro w’uburyo Arteta n’ikipe ye baguramo abakinnyi.
Imigurire ya Arteta yagabanyije ubukaka bwa Arsenal itagityaye mu busatirizi, ndetse ntibashe kubyaza umusaruro amahirwe ibona, ubu uwo mwanya ukaba warabaye intege nke zayo.
Hari ibisubizo bitandukanye, bikwiye cyangwa ibindi, bishobora gutuma Arsenal yatsindwa umukino umwe mu mikino 1000 yakina, ariko ubu biragoye.
Igisubizo cyoroshye ni uko Arsenal ari ikipe imaze iminsi idafite rutahizamu uzwi, ikintu Arteta yirengagije, ahitamo gukomeza indi myanya aho gushyira imbaraga aho zikenewe cyane.
Kuri ubu, mu gihe basezerewe muri FA Cup hakiri kare, Arsenal ikaba ifite umusozi muremure wo kurira kugira ngo igere i Wembley muri Carabao Cup ndetse no guhangana na Liverpool mu rugamba rw’igikombe cya Shampyona, ikibazo cyo kutagira rutahizamu ngenderwaho cyarushijeho kwigaragaza.
Uburyo iyi kipe yatsinzwe imikino ibiri iheruka gukina, bishimangira ko hari ikibazo ndetse wakwandika mu nyuguti nkuru.
Arsenal yateye amashoti 23 arimo atatu agana ku izamu ku mukino wa Newcastle, itera andi 26 ihura na Manchester United mu minota 120. Muri ayo 26, 22 yaterewe mu rubuga rw’amahina, mu gihe Arsenal yakoze ku mupira inshuro 55 muri icyo gice cy’umunyezamu wa Manchester United.
Muri ibyo byose, igitego kimwe ni cyo cyagiye mu izamu mu mikino yombi, kandi na cyo gitsindwa na myugariro Gabriel ku mupira wahinduriwe icyerekezo n’umukinnyi wa Manchester United.
Gushimangira ko Arsenal idafite imbaraga mu busatirizi, byigaragaje mu mukino wayo na Manchester United yakinnye iminota 29 ya nyuma y’igihe gisanzwe, kongeraho indi 30 y’inyongera, ifite abakinnyi 10 gusa kuko myugariro Diogo Dalot yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 61.

Amakosa ya Arsenal yagaragaye mu mwaka w’imikino ushize, ariko amahirwe yo kuyakosora ntiyabyazwa umusaruro mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.
Icyo gihe, Benjamin Sesko wa RB Leipzig yari ku isonga ry’abakinnyi bifuzwaga ndetse igiciro cye cyari miliyoni 55£ zitiyongeraho n’urumiya, ni mu gihe kandi na Viktor Gyökeres yari mu mazina yagarukagwaho.
Mu gihe benshi babonaga icyuho mu busatirizi, Arteta we yahisemo kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Arsenal, asinyisha Umutaliyani Riccardo Calafiori wakiniraga Bologna kuri miliyoni 42£, nyuma yongeramo umukinnyi wo hagati Mikel Merino wavuye muri Real Sociedad kuri miliyoni 32,6£ ariko udakora ikinyuranyo.
Umukinnyi umwe wongerewe mu busatirizi na bwo ku munsi wa nyuma wo kugura yari Raheem Sterling, wabuze umwanya muri Chelsea ya Enzo Maresca, atizwa Arsenal, ndetse kuva icyo gihe yakinnye imikino 12, atsinda igitego kimwe gusa.
Kai Havertz amaze iminsi akoreshwa nka rutahizamu ariko si wo mwanya we. Ni we uri kwikorezwa ipfunwe rya Arsenal, ahusha uburyo butandukanye nko mu mikino ya Newcastle na Manchester United. Byongeye kandi, uyu mukinnyi w’Umudage yahushije penaliti y’ingenzi ku Cyumweru.
Havertz yateye amashoti atanu ari mu rubuga rwa Manchester United mu gihe imipira yahakiniye ari 11. Umupira w’umutwe yahushije ari imbere y’izamu ryambaye ubusa kuri Newcastle, mu minota ya nyuma, wari gutuma ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 kigabanuka.
Ibigezweho ni uko Arteta yuguruye amarembo ategereje kureba ibizaba nyuma yo kuvunikisha Bukayo Saka ugiye kumara igihe kirekire adakina ndetse n’umusimbura we Ethan Nwaneri w’imyaka 17.
Mu kukwereka uburyo ibintu biri kuba bibi kurushaho, Gabriel Jesus yaraye avunitse kandi ni we wari rutahizamu wenyine ushobora gukina imbere. Yavuye mu kibuga ateruwe mu ngobyi, mu gice cya mbere cy’umukino wabahuje na Manchester United.
Muri uyu mwaka w’imikino, Arsenal yagaragaje imbaraga mu gutsindira ku mipira iteretse, aho ibitego 20 muri 62 imaze kwinjiza ubu, byabonetse muri ubwo buryo. Ibyo bingana na 32% ubariyemo na penaliti, ibishimirwa umutoza Nicolas Jover ufite izo nshingano muri iyi kipe y’i Londres.
Kuri ubu hategerejwe kureba icyo Arsenal na Arteta bazakora ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri iyi Mutarama aho abakinnyi basatira izamu bakomeje kwitwara neza nka Sesko, Alexander Isak na Gyokeres bashobora kuboneka bigoranye.
Muri Nzeri, Sesko yongereye amasezerano azageza mu 2029 akinira RB Leipzig, Viktor Gyökeres afite amasezerano azageza mu 2028 ndetse ashobora gusanga Rúben Amorim muri Manchester United mu mpeshyi, mu gihe Alexander Isak yaguzwe miliyoni 63£ ubwo yavaga muri Real Sociedad muri Kanama 2022.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!