00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsène Wenger yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsène Wenger, kuri uyu wa Gatandatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Arsène Wenger yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 nyuma yo kugera mu Rwanda bwa mbere, aho yari yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yabereye i Kigali ku wa Gatandatu.

Uyu Mufaransa w’imyaka 71, kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.

Nyuma y’inama ya Komite Nyobozi ya CAF yabereye muri Serena Hotel ku wa Gatandatu, ni bwo Arsène Wenger yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari kumwe na bamwe mu bari bitabiriye iyi nama barimo abo muri FIFA na CAF.

Ku wa Gatandatu, Wenger yashimiwe na Perezida Paul Kagame witabiriye iyi nama, kubera akazi yakoze muri Arsenal, avuga ko ari umutoza mwiza watoje ikipe imuba ku mutima.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nsoza, njye ubwanjye ndashaka gushimira cyane Arsène Wenger, hari impamvu nyinshi nshaka kubikora; yahoze ari umutoza w’ikipe imba ku mutima ya Arsenal, uretse no kuba ikipe nkunda, yari umutoza mwiza. Byari impurirane ya byombi, kuba yaratozaga ikipe nkunda ku Isi, sinigeze nyitera umugongo n’igihe bitari bimeze neza kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Nashakaga kumushimira nanamubwire ko yakoze akazi keza mu ikipe, ni igitekerezo cyanjye kandi ndizera ko azakora akazi keza hamwe na FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru. Wakoze cyane, twishimiye kukugira hano.”

Arsène Wenger yahaye Perezida Kagame impano y’umwambaro wa Arsenal ufite nimero 9 mu mugongo, uriho izina Kagame.

Wenger yatoje Arsenal imyaka 22 kugeza mu 2018. Yayifashije kwegukana ibikombe birimo bitatu bya Premier League, birindwi bya FA Cup na FA Community Shield zirindwi.

Arsène Wenger yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa Gatandatu
Wenger yunamiye Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe ku Gisozi
Uwahoze ari umutoza wa Arsenal yeretswe ibihe Abanyarwanda banyuzemo kugeza habaye Jenoside mu 1994
Arsene Wenger wari witabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF, yagejeje ku bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w'amaguru
Wenger yahaye Perezida Kagame impano y'umwambaro wa Arsenal
Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiye Wenger uburyo yari umutoza mwiza ndetse akaba yaratoje Arsenal akunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .