Manchester United FC na Tottenham Hotspur ziri kwitegura imikino yo kwishyura ya ½ ya UEFA Europa League, ndetse ziramutse zitwaye neza nk’uko zabikoze mu mikino ibanza, zahurira ku mukino wa nyuma.
Guhurira ku mukino wa nyuma byahita biha amahirwe imwe yakwegukana igikombe guhita ibona itike yo kujya mu irushanwa rihuza amakipe akomeye i Burayi.
Nubwo aya makipe yombi ageze kure muri iri rushanwa, ni amwe mu yagowe n’umwaka w’imikino wa 2024/25 muri Shampiyona y’u Bwongereza kuko Manchester United iri ku mwanya wa 15 mu gihe Spurs ari iya 16.
Wenger ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FIFA, yasabye ko amategeko yahinduka agendeye ku kuba amakipe yitwara nabi nka Manchester United na Tottenham Hotspur, ashaka ko yabona itike ya UEFA Champions League akinnye imikino mike.
Ati “Ntabwo ari byo, zikwiriye kujya zibona itike ya UEFA Europa League kuko si ngombwa ko zikina Champions League. Noneho mu Bwongereza hashobora gusohoka amakipe atanu. Ni ibintu UEFA ikwiriye kwicara ikigaho.”
“Amakipe menshi byaragaragaye ko yirara kuko yizeye ko azabona itike ya Champions League.”
Kuva mu mwaka w’imikino wa 2009-10, nta kipe iri munsi y’umwanya wa 12 yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League. Izabikoze ziri kuri uyu mwanya ni FC Seville yatwaye igikombe mu 2023 na Fulham yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2010.
Arsène Wenger ni umwe mu babaye mu mupira w’amaguru igihe kirekire, ndetse akaba yarabaye n’Umutoza wa Arsenal mbere yo kubihagarika mu 2018, agashyirwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi nk’ushinzwe iterambere rya ruhago.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!