00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsene Wenger ari mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Wenger asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA. Inama yitabiriye izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Arsene Wenger ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CAF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .