Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru, Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa 17, ku gitego cyinjijwe na Marcus Rashford watereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Bidatinze, nyuma y’iminota irindwi, Eddie Nketiah yishuriye Arsenal yari mu rugo, atsinda igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Granit Xhaka.
Bukayo Saka yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 53, ariko ibyishimo bye na bagenzi be ntibyatinze kuko Lisandro Martínez yishyuriye Manchester United ku mupira yateresheje umutwe ku munota wa 59.
Ubwo amakipe yombi yari atangiye gukina iminota itatu y’inyongera ni bwo igice kinini cy’abari muri Emirates Stadium cyitereye mu bicu nyuma y’uko Eddie Nketiah yatsinze igitego cya gatatu cya Arsenal ku mupira wari uhinduwe na Zinchenko, abakinnyi ba Manchester United bakeka ko yari yaraririye.
Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza kuyobora Premier League n’amanota 50 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa kane n’amanota 39.
Manchester City yatsinze Wolves ibitego 3-0 byose byinjijwe na Erling Haaland, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 mu gihe Newcastle yanganyije na Crystal Palace ubusa ku busa ku wa Gatandatu, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.
Undi mukino ukomeye wabaye mu mpera z’icyumweru ni uwo Liverpool yanganyijemo na Chelsea ubusa ku busa, amakipe yombi akomeza kunganya amanota 29 ku mwanya cyenda n’uwa 10.
Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe umukino umwe uhuza Fulham na Tottenham guhera saa Yine z’ijoro.





– Bundesliga yagarutse nyuma y’iminsi 68
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Budage, Bundesliga, yongeye gukinwa nyuma y’iminsi 68 ihagaze kuva hatangiye kwitegurwa Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Bayern Munich ntiyorohewe kuko yanganyirije kwa RB Leipzig igitego 1-1 nubwo bitayibujije gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 35.
Eintracht Frankfurt yatsinze Schalke 04 ibitego 3-0 naho Union Berling yihererana Hoffenheim iyitsinda ibitego 3-1. Aya makipe yombi yatsinze, afite amanota 30 ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.
Gutungurana gukomeye kwabaye mu Budage ni aho Freiburg ya kane n’amanota 30, yanyagiwe na Wolfsburg ya karindwi ibitego 6-0.
Borussia Dortmund yafashe umwanya wa gatandatu n’amanota 28 nyuma yo gutsinda Augsburg ibitego 4-3 mu mukino wabaye ku Cyumweru.


– FC Barcelone na Real Madrid zabonye intsinzi
Muri Espagne, La Liga yari igeze ku munsi wayo wa 18. FC Barcelone ya mbere n’amanota 44, yabashije kwikura imbere ya Getafe iyitsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Pedri ku munota wa 35.
Kapiteni wa FC Barcelone, Sergio Busquets yashimiwe ku mikino 700 amaze gukinira iyi kipe.
Ku rundi ruhande, mukeba wayo, Real Madrid ya kabiri n’amanota 41, yabashije gutsindira Athletic Bilbao iwayo ibitego 2-0 byinjijwe na Karim Benzema ndetse na Toni Kroos.
Indi mikino yabaye irimo uwo Mallorca yatsinzwemo na Celta Vigo igitego 1-0, uwo Atlético Madrid yatsinzemo Real Valladolid ibitego 3-0, uwa Seville yatsinze Cadiz igitego 1-0 n’uwo Espanyol yatsinzemo Real Betis igitego 1-0.





– Juventus itorohewe, yaranganyije
Mu Butaliyani, nyuma yo gukurwaho amanota 15 muri Shampiyona ya Serie A, Juventus ntiyahiriwe n’umukino yakiriyemo Atalanta ku Cyumweru.
Iyi kipe yari mu rugo, yabonye inota ku gitego cya gatatu cyishyuwe na Danilo ku munota wa 65, bituma igira amanota 23 ku mwanya wa cyenda.
Napoli yatsinze Salemitana ibitego 2-0 ku wa Gatandatu, ikomeje kuyobora Serie A n’amanota 50, ikurikiwe na AC Milan ifite amanota 38, ariko yo ikaba itarakina na Lazio zizahura ku wa Kabiri.
AS Rome ya José Mourinho yagize amanota 37 inganya na Inter ya gatatu, nyuma yo gutsinda Spezia ibitego 2-0 ku Cyumweru.


– Ronaldo yakinnye umukino we wa mbere muri Al Nassry
Cristiano Ronaldo yakinnye umukino wa mbere w’irushanwa nk’umukinnyi wa Al Nassry ubwo iyi kipe yatsindaga Ettifaq igitego 1-0 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe n’Umunya-Brésil Anderson Talisca ku munota wa 31.
Gutsinda byatumye Al Nassry igira amanota 33 ku mwanya wa mbere mu mikino 14, irusha rimwe Al Hilal ya kabiri yo imaze gukina imikino 15.
Nubwo atatsinze, Ronaldo yishimiwe n’abafana muri uyu mukino we wa mbere kuva asinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice aho azajya ahabwa miliyoni 177£ ku mwaka.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yakinnye umukino wa mbere muri Arabie Saoudite ubwo abakinnyi b’intoranywa bo mu Mujyi wa Riyadh batsindwaga na PSG ya Lionel Messi ibitego 5-4 ku wa Kane. Yinjijemo ibitego bibiri.




– CHAN 2022: Amakipe azakina ¼ yatangiye kumenyekana
Amakipe ya Sénégal, Côte d’Ivoire, Mozambique na Algérie iri mu rugo, ni yo amaze kubona itike yo gukomeza muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Côte d’Ivoire yabigezeho nyuma yo kwihaniza Uganda ikayitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo mu Itsinda B wabaye ku Cyumweru.
Sénégal na yo yazamutse muri iri itsinda nyuma yo kunyagira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-0.
Kuri uyu wa 23 Mutarama ni bwo hasozwa imikino yo mu Itsinda C aho Sudani ikina na Madagascar. Maroc ifite ibikombe bibiri biheruka, yari muri iri tsinda ariko yanze kwitabira irushanwa kubera impamvu za dipolomasi ifitanye na Algérie.
Ku wa Kabiri hazakina Niger na Cameroun mu mukino uzasoza iy’amatsinda mu gihe iya ¼ izatangira tariki ya 27 Mutarama 2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!