Umukino Inter Milan yari yakiriyemo Arsenal kuri San Siro, ni umwe mu y’Umunsi wa Kane wa UEFA Champions League yari itegerejwe na benshi ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024.
Inter Milan yatangiye iri hejuru dore ko ku munota wa kane gusa, Denzel Dumfries yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti riremereye yateye, ariko rikubita igiti cy’izamu.
Uko iminota yagendaga ni ko na Arsenal yinjiraga mu mukino ndetse inarema uburyo nk’aho mu minota 18 yabonye koroneri nyinshi zaterwaga na Bukayo Saka, ariko kubyaza umusaruro ayo mahirwe bikagorana.
Inter Milan yakomeje kurusha Arsenal ndetse mbere y’uko igice cya mbere kirangira iza kubona penaliti ku mupira wakozwe na Mikel Merino n’intoki mu rubuga rw’amahina.
Hakan Çalhanoğlu yinjije neza iyi penaliti, amakipe yombi ajya kuruhuka Inter Milan iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yahise ikora impinduka, mu kibuga havamo Mikel Merino hajyamo Gabriel Jesus.
Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus na Bukayo Saka bafashije Arsenal gusatira bashaka igitego cyo kwishyura, ariko Umunyezamu wa Inter Milan, Yann Sommer aba ibamba kugeza ubwo umukino warangiraga ari igitego 1-0.
Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatatu, Club Brugge yo mu Bubiligi yatsinze Aston Villa yo mu Bwongereza 1-0 naho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine itsinda Young Boys ibitego 2-0.
FC Bayern Munich yo mu Budage yatsinze Benfica yo muri Portugal 1-0, Feyenoord yo mu Buholandi itsindwa na RB Salzburg yo muri Australia ibitego 3-1 naho FK Crevena Zvezda yo muri Serbia inyagirwa na FC Barcelona ibitego 5-2.
Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatsinzwe na Atlético Madrid yo muri Espagne ibitego 2-1, Sparta Prague yo muri Repubulika ya Tchèque itsindwa na Brest yo mu Bufaransa ibitego 2-1 naho VFB Stuttgart yo mu Budage itsindwa na Atlanta yo mu Butaliyani ibitego 2-0.
Kugeza kuri ubu ikipe ya mbere muri UEFA Champions League 2024/25 ni Liverpool n’amanota 12, Sporting CP ni iya kabiri n’amanota 10 mu gihe AS Monaco ari iya gatatu na yo n’amanota 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!