00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal yatsinzwe na Manchester City ikomeje kwanikira andi makipe (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mutarama 2022 saa 06:18
Yasuwe :

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyinjijwe na Rodri, cyafashije Manchester City gutsinda Arsenal y’abakinnyi 10 ibitego 2-1, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 ku mwanya wa mbere muri Premier League.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Emirates Stadium, Arsenal yakinnye neza igice cya mbere cyarangiye Manchester City idateye mu izamu ryayo.

Nubwo Manchester City ari yo yihariye umupira mu minota ya mbere, uburyo yabonye burimo imipira yatewe na Ruben Dias ndetse na Kevin De Bryune ntacyo bwayifashije kuko bwanyuze ku ruhande rw’izamu.

Arsenal yari imaze akanya gato yimwe penaliti nyuma y’uko ikoranabuhanga rya VAR rigaragaje ko nta kosa umunyezamu yakoreye kuri Martin Ødegaard, yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku mupira yateranye ba myugariro ba Manchester City ubwo yari aherejwe na Kieran Tierney.

Gabriel Martinelli yashoboraga gutsindira Arsenal ikindi gitego mu buryo bubiri bukomeye yabonye, umupira wa mbere uca imbere y’izamu mu gihe undi wakubitse igiti cy’izamu.

Manchester City yishyuye igitego ku munota wa 57 kuri penaliti yahawe nyuma y’ikosa Granit Xhaka yakoreye kuri Bernardo Silva, yinjizwa neza na Riyard Mahrez.

Nyuma y’umunota umwe, Arsenal yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo myugariro Gabriel Magalhães yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Gabriel Jesus.

Ku munota wa gatatu w’inyongera ni bwo Manchester City yatsindiwe igitego cya kabiri na Rodri ku mupira wari uvuye ku mutwe wa Ben White, byatumye ibona intsinzi ya 11 yikurikiranya.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester City ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo na Chelsea ya kabiri ndetse na 12 hagati yayo na Liverpool ya gatatu mu gihe ayo makipe yombi azahura ku Cyumweru, tariki ya 2 Mutarama 2022.

Nubwo umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta atatoje uyu mukino kubera COVID-19, inshingano zigasigaranwa na Albert Stuivenberg wungirije, gutakaza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu byatumye ageza imikino itanu yose atsindwa na Pep Guardiola yahoze yungirije muri Manchester City.

Kuri ubu, Arsenal iri ku mwanya wa kane n’amanota 35, irushwa 18 na Manchester City.

Ubwo Manchester United yashyiragamo ikinyuranyo cy’amanota 12 mu 1993/94 na City ikabikora mu 2017/18, zombi zakomeje kuba ku mwanya wa mbere ndetse zitwara igikombe.

Arsenal yibwiraga ko ibona penaliti ubwo Martin Odegaard yagushwaga mu rubuga rw'amahina ariko abasifuzi batanga koruneri
Umupira wari uvuye kuri Kieran Tierney ni wo Bukayo Saka yaboneje mu izamu rya Ederson Moraes
Bukayo Saka yishimira igitego hagati y'abafana ba Arsenal
Abakinnyi ba Arsenal bishimira kuyobora umukino nyuma y'iminota 30 ibanza
Riyad Mahrez yishyuriye Manchester City ubwo Granit Xhaka yari agushije Bernardo Silva mu rubuga rw amahina
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego cyo kwishyura
Gabriel yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo yavuyemo itukura nyuma yo gukinira nabi Gabriel Jesus
Umupira wari ukuweho na Ben White n'umutwe waguye kuri Rodri ahita awuboneza mu izamu
Rodri yahise akuramo umupira ubwo yishimiraga igitego cy'intsinzi
Ruben Dias hagati na bagenzi bishimira intsinzi yatumye bakomeza kwanikira andi makipe
Kuri ubu City yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota 11 hagati yayo na Chelsea ndetse na 12 hagati yayo na Liverpool

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .