00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal yatsinze Chelsea, ikomeza kwiruka inyuma ya Liverpool

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 March 2025 saa 06:50
Yasuwe :

Igitego cya Mikel Merino cyafashije Arsenal gutsinda Chelsea 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Premier League.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 kuri Emirates Stadium.

Wari witezwe cyane kuko wahuzaga amakipe afite izina rikomeye mu Bwongereza.

Uyu mukino watangiye Arsenal isatira bikomeye ndetse mu minota 15 yari imaze guhusha uburyo butatu bw’ibitego bufatika.

Nyuma yo gusatira bikomeye, ku munota wa 20, Mikel Merino yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza wavuye muri koruneri agakina neza n’umutwe.

Mu minota 30, Chelsea yatangiye kwinjira mu mukino gusa yagera imbere y’izamu ryari ririnzwe na David Raya ntigire igikomeye ihakora cyane ko yaburaga abasanzwe bayitsindira nka Cole Palmer na Nicolas Jackson.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal yatsinze Chelsea igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati gusa n’ubundi The Gunners ikomeza kwiharira umupira cyane.

Igice cya kabiri cyari kibishye cyane gitandukanye n’icya mbere cyane ko nta buryo bukomeye bwinshi bw’ibitego bwakibonetsemo.

Umukino warangiye Arsenal yatsinze Chelsea igitego 1-0, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool ya mbere ifite amanota 70, mu gihe yo yagize amanota 58.

The Blues iri ku mwanya wa kane n’amanota 49.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Fulham yatsinze Tottenham ibitego 2-0. Ni mu gihe saa Tatu z’ijoro, Leicester City irakira Manchester United.

Igitego Mikel Merino yatsindishije umutwe
Merino yishimira igitego
Abakinnyi ba Arsenal bishimira intsinzi
Arsenal yagabanyije ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool kigera mu manota 12
Umukino wagabanyije umuvuduko mu gice cya kabiri
Fulham yatsinze Tottenham ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .