Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 kuri Emirates Stadium.
Wari witezwe cyane kuko wahuzaga amakipe afite izina rikomeye mu Bwongereza.
Uyu mukino watangiye Arsenal isatira bikomeye ndetse mu minota 15 yari imaze guhusha uburyo butatu bw’ibitego bufatika.
Nyuma yo gusatira bikomeye, ku munota wa 20, Mikel Merino yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza wavuye muri koruneri agakina neza n’umutwe.
Mu minota 30, Chelsea yatangiye kwinjira mu mukino gusa yagera imbere y’izamu ryari ririnzwe na David Raya ntigire igikomeye ihakora cyane ko yaburaga abasanzwe bayitsindira nka Cole Palmer na Nicolas Jackson.
Igice cya mbere cyarangiye Arsenal yatsinze Chelsea igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati gusa n’ubundi The Gunners ikomeza kwiharira umupira cyane.
Igice cya kabiri cyari kibishye cyane gitandukanye n’icya mbere cyane ko nta buryo bukomeye bwinshi bw’ibitego bwakibonetsemo.
Umukino warangiye Arsenal yatsinze Chelsea igitego 1-0, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool ya mbere ifite amanota 70, mu gihe yo yagize amanota 58.
The Blues iri ku mwanya wa kane n’amanota 49.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Fulham yatsinze Tottenham ibitego 2-0. Ni mu gihe saa Tatu z’ijoro, Leicester City irakira Manchester United.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!