Umunya-Norvège Ødegaard w’imyaka 22, yagowe no kubona umwanya mu ikipe y’umutoza Zinedine Zidane muri uyu mwaka w’imikino.
Real Sociedad yari yaratijwemo mu mwaka ushize w’imikino, na Ajax yo mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi, ni andi makipe yifuzaga kumutizwa.
Umutoza wa Arsenal yavuze ko Ødegaard ari umukinnyi mwiza ukiri muto kandi bizeye ko azabafasha mu busatirizi.
Ati “Martin ni umukinnyi tuzi neza. Nubwo akiri muto, amaze igihe akina ku rwego rwo hejuru. Azadufasha mu busatirizi.”
Uyu musore usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Norvège, ashobora kwifashishwa ku wa Gatandatu ku mukino Arsenal izakiramo Manchester United.
Umuyobozi wa Tekinike muri Arsenal, Edu, yavuze ko bazanye ‘impano yihariye’.
Inzobere mu mupira w’amaguru wa Espagne, Guillem Balague, yavuze ko Real Madrid yabujije Ødegaard gusubira muri Real Sociedad kuko bashakaga ko ajya mu ikipe yo muri Premier League.
Martin Ødegaard yerekeje muri Arsenal nyuma y’iminsi mike Mesut Özil agiye muri Fenerbahçe yo muri Turukiya.
Ødegaard yageze muri Real Madrid avuye muri Stromsgodset muri Mutarama 2015 ndetse yakiniye Real imikino icyenda muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo gusubira i Bernabéu mu mpeshyi avuye mu ntizanyo yarimo muri Sociedad, byari byitezwe ko aba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Zidane wamutoje mu ikipe ya kabiri mbere yo guhabwa ikipe nkuru.
Gusa, nyuma yo kubanza mu kibuga mu mikino ibiri ya La Liga, yakinnye undi mukino umwe kuva ku wa 21 Ugushyingo 2020.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!