Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, wabaye ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 kuri Emirates Stadium.
Arsenal yawutangiye neza ndetse bidatinze, Ben White atera umupira muremure, Bukayo Saka awufata neza acenga Andrew Robertson atera ishoti rikomeye, afungura amazamu ku munota wa cyenda.
Liverpool ntiyacitse intege kuko ku munota wa 18, Trent-Alexander Arnold yateye koruneri nziza, Luis Díaz akoraho n’umutwe, umupira usanga Virgil van Dijk yishyura igitego cya mbere.
Umukino wakomeje kwihuta no kuryaho cyane ko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Mu mpera z’igice cya mbere Bukayo Saka yakorewe ikosa, Declan Rice atera coup franc nziza, Mikel Merino akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal ku munota wa 43.
Igice cya mbere cyarangiye, Arsenal yatsinze Liverpool ibitego 2-1.
Liverpool yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, ku munota wa 52, Mohamed Salah atera ishoti rikomeye umunyezamu David Raya arikuramo.
Nyuma y’iminota ibiri, myugariro Gabriel Magalhães yagize imvune asimburwa na Jakub Kiwior.
Umukino wakomeje kuryoha kuko wari ufunguye bikomeye, amakipe yombi ahushanya uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 81, Trent-Alexander Arnold yateye umupira muremure cyane uzamukanwa neza na Darwin Núñez awucomekera Salah, yishyurira Liverpool igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Arsenal inganyije na Liverpool ibitego 2-2, itakaza umwanya wa mbere wahise ufatwa na Manchester City yatsinze Southampton igitego 1-0.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Manchester United yatsinzwe na West Ham United ibitego 2-1 na Chelsea ibigenza uko imbere ya Newcastle United, Crystal Palace yatsinze Tottenham igitego 1-0.
Manchester City yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 23, ikurikiwe na Liverpool ifite 22, Arsenal ifite 18 ingana na Aston Villa ya kane.
Chelsea iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, mu gihe Manchester United ari iya 14 n’amanota 11.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!