Arsenal yaguze rutahizamu w’Umunyarwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yasinyishije Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha watsinze igeragezwa yakoze mu minsi ishize.

Jostein Jensen uyobora siporo mu ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvège, George Lewis yigeze gukinira, ni we wemeje amakuru y’igurwa ry’uyu musore w’imyaka 19 nubwo ntacyo Arsenal irabivugaho.

Aganira n’ikinyamakuru VG cyo muri Norvège, Jensen yagize ati “Yego, ibyo turabyemeza. Nabwiwe ko yamaze gusinyira Arsenal.”

Mu kwezi gushize nibwo byatangiye kuvugwa ko Maniraguha w’imyaka 19, byatangajwe ko ashobora gusinyira Arsenal nyuma yo kuyikoreramo igeragezwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

George Lewis ukina ku ruhande asatira izamu, nta kipe y’igihugu y’abato yigeze akinira haba muri Norvège, aho yakuriye mu gihe yakiniye Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu.

Jonathan Hill wamutoje ndetse akaba ari we wamuhaye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Tromsdalen, yabwiye Goal ko yatunguwe no kumva ko uyu musore uzuzuza imyaka 20 muri Kamena, yifuzwa na Arsenal.

Ati “Ni amakuru yavugwaga hirya no hino ko yifuzwa na Arsenal ariko nta muntu wabihaye agaciro ako kanya.”

“Nishimiye intambwe ya George, ariko na none naratunguwe. Ari hafi kuzuza imyaka 20 ariko ntabwo yigeze akinira ikipe z’igihugu kuko yarenzwaga ingohe akina hano.”

George Lewis wavukiye i Kigali, yagiye muri Norvège akiri muto nyuma aza gutangira gukina umupira w’amaguru.

Yatangiriye mu ikipe y’abato ya Tromso IL mbere yo kujya muri Tromsdalen, afashwa kuba umukinnyi wabigize umwuga n’umutoza Jonathan Hill watoje mu makipe y’abato muri Manchester United, Manchester City, aba umutoza wungirije muri Fulham ndetse n’umwe mu bagize komite nyobozi ya Siporo muri Sheffield Wednesday mu 2015.

Hill yakomeje agira ati “Nkeka ko George yari afite imyaka 14 cyangwa 15 ubwo namubonaga bwa mbere. Yitorezaga hano. Yari muri Tromsdalen, ikipe ntoza ubu, nyuma yagiye muri TIL ubwo nerekezaga muri Sheffield Wednesday.”

“George yari umunyamwuga hano, namuhaye amasezerano kubera ko yari umukinnyi ufite ubuhanga, ariko ntiyumvira inama zanjye, ahitamo kujya gushakira ahandi amahirwe mu mezi yashize. Amaze kuba umuhanga ndetse aracyari muto.”

“Nabaye nk’utunguwe ariko ndumva impamvu George yakwemeza abatoza bo ku rwego rwa Arsenal. Impamvu ntunguwe ni uko wakwibaza impamvu atabaye umukinnyi mwiza muri Norvège ya 26 mu Burayi kandi akaba nta handi yanyuze uretse kuri njye wagize icyo mubonamo.”

Nubwo nta bunararibonye yari afite, Arsenal yatumiye Lewis mu igeragezwa ryagombaga kumara icyumweru kimwe muri Werurwe mu gihe yishimiwe n’abatoza, bamwongeza ikindi gihe kugira ngo babashe kumwitegereza neza.

Umuvuduko we, ubuhanga bwo gucenga ba myugariro byarabanyuze ku buryo bifuje kumugumana ndetse azajyanwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Steve Bould, aho kuba mu ikipe ya mbere itozwa na Mikel Arteta.

Umwe mu bayobozi ba Fram Larvik, George Lewis yakiniye, yemeje ko uyu musore w'imyaka 19 yamaze gusinyira Arsenal
George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha yavukiye i Kigali, akurira muri Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .