00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal na Napoli ntizihagarikwa, PSG yatunguwe: Ibyaranze imikino i Burayi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 Mutarama 2023 saa 12:20
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona zakomezaga i Burayi, aho hari hateganyijwe imikino ikomeye cyane mu bihugu bitandukanye. Arsenal yo mu Bwongereza na Napoli yo mu Butaliyani ntizihagrikwa, mu gihe Paris Saint Germain mu Bufaransa yatsikiye.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier league, byari ibicika mu mpera z’icyumweru gishize.

Byose byatangiye ku wa Gatandatu saa Munani n’Igice muri ‘Manchester Derby’ aho Manchester United yari yakiriye Manchester City kuri Old Trafford. Umukino warangiye Manchester United itsinze ibitego 2-1.

Gutsinda kwayo kwatumye yiyongerera icyizere cy’uko hari icyo yazageraho muri uyu mwaka, dore ko hagati yayo na Manchester City hasigaye inota rimwe gusa ku mwanya wa kabiri n’uwa kane.

Kuri uwo munsi kandi, Liverpool imerewe nabi cyane muri iyi minsi, yatsinzwe na Brighton& Hove Albion ibitego 3-0, byatumye iyi kipe ikomeza kugana ahabi dore ko igeze ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.

Ku Cyumweru, saa Kumi n’ebyiri n’igice, Isi yose yari ihanze amaso mu Majyaruguru y’i Londres aho abakeba b’ibihe byose bari bagiye gucakirana. Tottenham yari yakiriye Arsenal, umukino urangira hibazwa uzahagarika iyi kipe y’Abarashi kuko yatsinze Tottenham ibitego 2-0 byatsinzwe na Hugo Lloris witsinze na Martin Ødegaard.

Gutsinda kwa Arsenal kwatumye ikomeza gushimangira umwanya wa mbere kuko ubu iri kurusha Manchester City iyikurikiye amanota umunani.

Kera kabaye Chelsea yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, ubwo yatsindaga Crystal Palace igitego 1-0 cya Kai Havertz, umucyo wongera gutaha ku kiraro cy’i Stafford.

Kugeza ku munsi wa 20 wa shampiyona, Arsenal irayoboye n’amanota 47, Manchester City ku mwanya wa kabiri n’amanota 39, Newcastle ku wa Gatatu n’amanota 38 inganya na Manchester United iri ku mwanya wa kane.

Liverpool iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 28, inganya na Chelsea iri ku wa cumi.

Hugo Lloris yitsinze igitego ku mupira wari uhinduwe na Bukayo Saka
Martin Ødegaard yishimira igitego cya kabiri cya Arsenal hamwe na bagenzi be
Ishoti rikomeye ryatewe na Martin Ødegaard ni ryo ryavuyemo igitego cya kabiri
Arsenal yongeye gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota umunani muri Premier League

Ligue 1: PSG yaratunguwe

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1, yarakomezaga ku munsi wayo wa 19, waranzwe no gutsinda kwa Paris Saint Germain.

Ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro, Rennes yari yakiriye Paris Saint Germain, iyitsinda igitego 1-0 cya Hamari Traoré. Mbere yaho gato, Monaco yari yabanje kunyagira Ajaccio ibitego 7-1.

Marseille yatsinze Lorient ibitego 3-1, Lyon yatsinzwe na Stasbourg ibitego 2-1. Lens yatunguranye uyu mwaka yatsinze Auxerre igitego 1-0.

Nubwo yatsinzwe, PSG iracyayoboye n’amanota 47, ikurikiwe na Lens ifite amanota 44 na Marseille ya gatatu n’amanota 42, Monaco ku mwanya wa kane n’amanota 37.

Kylian Mbappé yakinaga umukino wa 200 muri Shampiyona y'u Bufaransa

Serie A y’u Butaliyani yakomeje ku munsi wa yo wa 18

Uyu munsi watangiye ku wa Gatanu, Napoli inyagira Juventus ibitego 5-1, Lecce yanganyije na AC Milan ibitego 2-2, Inter Milan yatsinze Verona igitego 1-0 naho AS Roma y’umutoza José Mourihno yatsinze Fiorentina ibitego 2-0.

Gutsinda kwa Napoli kwayifashije kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko ubu irusha ikipe ya kabiri amanota icyenda.

Nyuma y’Umunsi wa 18, Napoli irayoboye n’amanota 47, AC Milan ku mwanya wa Kabiri n’amanota 38, Juventus ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 inganya na Inter Milan iri ku mwanya wa kane.

Napoli SC ikomeje kuyobora Shampiyona y'u Butaliyani

Muri Espagne: Hakinwe Super Coupe na La Liga

Muri Espagne nubwo amakipe amwe yakinaga igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’, shampiyona yarakomeje ku munsi wayo wa 17.

Atlético Madrid yanganyije na Almeria igitego 1-1, Seville itsindwa na Girona ibitego 2-1, Villarreal yanganyije na Celta Vigo igitego 1-1. Real Sociedad iri mu zimeze neza uyu mwaka yatsinze Atletico Bilbao ibitego 3-1.

Real Madrid na Barcelona zari muri Arabie Saoudite, mu gikombe kiruta ibindi muri iki gihugu, ‘Spanish Super Cup’.

Umukino wa nyuma wahuje aba bakeba b’ibihe byose, warangiye Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-1, bya Pablo Gavi, Robert Lewandowski na Pedri, impozamarira ya Real Madrid yatsinzwe na Karim Benzema.

FC Barcelone yegukanye Super Coupe ya Espagne inyagiye Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .