Arsenal na Manchester United zatangiye neza muri Europa League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Arsenal iheruka kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League, yongeye gutangira neza iri rushanwa, itsindira Eintracht Franfurt ibitego 3-0 iwayo mu mukino wa mbere wo mu itsinda F wabaye kuri uyu wa Kane mu Budage.

Frankfurt yakiniraga imbere y’abafana bayo, yagerageje amashoti abiri maremare mu minota ya mbere y’umukino, irya mbere ryatewe na Danny Da Costa rifatwa n’umunyezamu mbere y’uko André Silva atera irindi rikomeye ryanyuze imbere y’izamu.

Arsenal yarokowe n’umunyezamu Emiliano Martinez inshuro ebyiri ku mipira yatewe na Filip Kostić, araryama ayigaruza ikiganza mbere y’uko Granit Xhaka na Mustafi bakiza izamu .

Pierre-Emerick Aubameyang na Bukayo Saka bahushije uburyo bwashoboraga guhesha Arsenal kuyobora umukino hakiri kare mu gihe igitego kimwe cyabonetse mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Joe Willock ku ishoti yateye ku munota wa 38, umupira ukora kuri myugariro wa Frankfurt ujya mu izamu.

Iyi kipe yo mu Budage yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Dominik Kohr yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 79.

Bukayo Saka w’imyaka 18, yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 85 mu gihe Aubameyang yatsinze icya gatatu nyuma y’iminota itatu ubwo yari asize ba myugariro ba Frankfurt, aroba umunyezamu Kevin Trapp.

Muri iri tsinda kandi, Standard de Liège yo mu Bubiligi, yakiriye Vitoria de Guimaraes yo muri Portugal, iyitsinda ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kane, Manchester United iheruka gutwara iri rushanwa mu 2017, yatsinze Astana igitego 1-0 cya Mason Greenwood mu itsinda L mu gihe Partizan Bergrade yanganyije 2-2 na AZ Alkmaar.

F91 Dudelange yo muri Luxembroug, igizwe n’abakinnyi baba bafite indi mirimo, yatsindiye APOEL Nicosia iwayo ibitego 4-3 mu mukino wo mu itsinda A mu gihe Qarabag FK yatsinzwe na Seville ibitego 3-0.

Joe Willock afungura amazamu mu gice cya mbere
Dominik Kohr yahawe ikarita itukura ubwo yakoraga ikosa rya kabiri ryamuhesheje indi karita y'umuhondo
Bukayo Saka w'imyaka 18 yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Aubameyang atsinda igitego cya gatatu cya Arsenal
Pierre-Emerick Aubameyang na Bukayo Saka batsindiye Arsenal mu minota ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza