Liverpool yabimburiye andi makipe kuri uyu wa Gatandatu, yari itegerejwe cyane, aho benshi bifuzaga kureba uko umutoza mushya Arne Slot atangira yitwara.
Ntabwo yatengushye abakunzi b’iyi kipe nubwo Ipswich Town yabanje kwihagararaho, igice cya mbere kikarangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Liverpool yasubiye mu gice cya kabiri yiminjiriyemo agafu, bidatinze ku munota wa 60, Diogo Jota afungura amazamu ku mupira muremure Trent Alexander Arnold yacomekeye Mohamed Salah na we awuhindura imbere y’izamu uyu Munya-Portugal aratsinda.
Nyuma y’iminota itanu gusa, Salah yatsinze igitego cya kabiri ku mupira muremure watewe na Virgil van Dijk, ab’imbere bakawuhanahana neza, Salah akawusunikira mu izamu.
Umukino warangiye Liverpool yatsinze Ipswich Town yazamutse uyu mwaka ibitego 2-0, Slot aba umutoza wa mbere wa The Cops utsinze umukino we wa mbere muri Premier League kuva mu 1998.
Arsenal ihabwa amahirwe yatangiye neza
Undi mukino wari utegerejwe na benshi ni uwa Arsenal FC na Wolverhampton Wanderers.
Ni umukino utangoye iyi kipe y’i Londers kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye.
The Gunners yafunguye amazamu ku munota wa 25, ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz nyuma y’umupira Bukayo Saka yahinduye imbere y’izamu, uyu rutahizamu agatsindisha umutwe.
Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Wolverhampton wabonaga nta gisubizo ifitiye abasore b’umutoza Mikel Arteta yakomeje gukina yirwanaho.
Ku munota wa 75, Arsenal yongeye kuzamuka neza, Havertz acomekera umupira mwiza Saka winjiye mu rubuga rw’amahina acenga atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Arsenal yatsinze Wolverhampton Wanderers ibitego 2-0 itangira neza shampiyona ihabwa amahirwe yo kwegukana.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Brighton & Hove Albion yanyagiye Everton ibitego 3-0, Newcastle United itsinda Southampton igitego 1-0, mu gihe Nottingham Forest yanganyije na Bournemouth igitego 1-1.
Ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 saa 17:30 hateganyijwe umukino ukomeye cyane Chelsea izakiramo Manchester City , mu gihe Brentford izakira Crystal Palace saa 15:00. Leicester City izakina na Tottenham ku wa Mbere saa Tatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!