Gabriel yavunitse ku munota wa 15 w’umukino wa Premier League, Arsenal yatsinzemo Fulham ibitego 2-1 ku wa Kabiri, kuri Emirates Stadium.
Mu gice cya kabiri, myugariro w’iburyo Jurrien Timber na we yagize ikibazo mu ivi, arasimburwa.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko abakinnyi be basuzumwa kuri uyu wa Gatatu kugira ngo harebwe uburemere bw’imvune bagize.
Ati “Gabriel hari ikintu yumvise mu itako rye, ntabwo tuzi uburyo bikomeyemo. Jurrien yatangiye kubabara hakiri kare mu mukino, yabashije gukomeza ariko bigera aho bidashoboka.”
Arteta yinubiye ko Arsenal igize imvune z’abakinnyi bane bugarira mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Riccardo Calafiori w’imyaka 22, yavunitse ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani mu gihe myugariro w’iburyo, Ben White, akiri hanze nyuma yo gukina gake muri uyu mwaka w’imikino.
Undi myugariro Takehiro Tomiyasu na we ntazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino nk’uko bimeze kuri Kai Havertz na Gabriel Jesus basatira izamu.
Arsenal izasura Everton ku wa Gatandatu, ikurikizeho kwakira Real Madrid tariki ya 8 Mata mu mukino w’ingenzi wa Champions League, irushanwa rimwe iyi kipe igifitemo amahirwe yo kwegukana igikombe muri uyu mwaka w’imikino.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!