00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal ishobora kuzahura na Real Madrid idafite ba myugariro bane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2025 saa 12:34
Yasuwe :

Ikipe ya Arsenal ishobora kuzaba idafite abakinnyi bane barimo Gabriel Magalhães ubwo izaba yakiriye Real Madrid mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, uzabera mu Bwongereza ku wa 8 Mata 2025.

Gabriel yavunitse ku munota wa 15 w’umukino wa Premier League, Arsenal yatsinzemo Fulham ibitego 2-1 ku wa Kabiri, kuri Emirates Stadium.

Mu gice cya kabiri, myugariro w’iburyo Jurrien Timber na we yagize ikibazo mu ivi, arasimburwa.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko abakinnyi be basuzumwa kuri uyu wa Gatatu kugira ngo harebwe uburemere bw’imvune bagize.

Ati “Gabriel hari ikintu yumvise mu itako rye, ntabwo tuzi uburyo bikomeyemo. Jurrien yatangiye kubabara hakiri kare mu mukino, yabashije gukomeza ariko bigera aho bidashoboka.”

Arteta yinubiye ko Arsenal igize imvune z’abakinnyi bane bugarira mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Riccardo Calafiori w’imyaka 22, yavunitse ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani mu gihe myugariro w’iburyo, Ben White, akiri hanze nyuma yo gukina gake muri uyu mwaka w’imikino.

Undi myugariro Takehiro Tomiyasu na we ntazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino nk’uko bimeze kuri Kai Havertz na Gabriel Jesus basatira izamu.

Arsenal izasura Everton ku wa Gatandatu, ikurikizeho kwakira Real Madrid tariki ya 8 Mata mu mukino w’ingenzi wa Champions League, irushanwa rimwe iyi kipe igifitemo amahirwe yo kwegukana igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Myugariro wo hagati wa Arsenal, Gabriel Magalhães, yasimbuwe hakiri kare ku wa Kabiri, nyuma yo kugira imvune
Jurrien Timber yavuye mu kibuga mu gice cya kabiri nyuma yo kugira ikibazo mu ivi
Bukayo Saka wari umaze amezi atatu yaravunitse, yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal mu mukino yahuyemo na Fulham

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .