Tariki ya 12 Gashyantare 2025, ni bwo Everton yakinnye na Liverpool mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Bwongereza, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ku munota wa munani w’inyongera, ni bwo Tarkowski James yashyizemo igitego cya kabiri cya Everton, VAR iragisuzuma ngo harebwe niba nta kosa ryabanje kubaho, birangira icyemeje.
Uyu ni umwanzuro utaranyuze Umutoza Mukuru wa Liverpool, Arne Slot, ahangana n’umusifuzi wari mu kibuga hagati, Michael Oliver, birangira amweretse ikarita y’umutuku.
Si we gusa wahawe iyi karita kuko n’umukinnyi we, Curtis Jones, wari ku ntebe y’abasimbura yeretswe iya kabiri y’umuhondo na we ahabwa umutuku, na Abdoulaye Doucoure wa Everton na we arawerekwa.
Akanama gashinzwe imyitwarire ka English Premier League, kemeje ko Arne Slot wasagariye umusifuzi agomba guhagarikwa imikino ibiri, ndetse akanatanga amande y’ibihumbi 70£, umwungiriza we Sipke Hulshoff agasiba umukino umwe akanatanga ibihumbi 7£.
Si we gusa wahanwe kuko kuba amakipe yombi ataracunze neza abakinnyi n’abatoza bayo, yombi agomba gucibwa amande angana n’ibihumbi 65£, mu gihe.
Ibi bivuze ko Slot ataza gutoza umukino uhuza Liverpool na Newcastle kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare, ndetse n’uzayihuza na Southampton tariki ya 8 werurwe, gusa akazagaragara muri UEFA Champions League akina na Paris Saint-Germain.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!