Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ni bwo hakinwe umukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri Argentine (Torneo Regional Federal Amateur), wari wahuje Don Orione na CA Villa Alvear.
Umukino ugeze ku munota wa 41, Enzo Pittau yikubise hasi nta muntu umukozeho, bagenzi be bihutira kumutabara ariko bisaba ko imodoka iri hafi y’ikibuga imwihutana ku bitaro.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 akihagera yahise apfa, bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima.
Mbere y’uko uyu ibi byose biba, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko uyu mukino yawuhariye ibye byose.
Ati “Ukwizera kwanjye n’Imana yanjye birahari. Uyu munsi ni ukuwuharira roho yanjye ndetse n’ubuzima.”
Nyuma y’uru rupfu rutunguranye, umukino wahise usubikwa ndetse ubuyobozi bw’Ikipe ya Don Orione buvuga ko bwifatanyije n’uyu mukinnyi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!