00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine: Yaguye mu kibuga azize guhagarara k’umutima

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 June 2025 saa 04:50
Yasuwe :

Umunya-Argentine, Enzo Pittau ukina umupira w’amaguru, yaguye mu kibuga azize uburwayi bw’umutima, nyuma yo kujya gukina umukino amenyesheje abakunzi be ko ari umukino yahariye ubuzima bwe bwose.

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ni bwo hakinwe umukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri Argentine (Torneo Regional Federal Amateur), wari wahuje Don Orione na CA Villa Alvear.

Umukino ugeze ku munota wa 41, Enzo Pittau yikubise hasi nta muntu umukozeho, bagenzi be bihutira kumutabara ariko bisaba ko imodoka iri hafi y’ikibuga imwihutana ku bitaro.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 akihagera yahise apfa, bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima.

Mbere y’uko uyu ibi byose biba, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko uyu mukino yawuhariye ibye byose.

Ati “Ukwizera kwanjye n’Imana yanjye birahari. Uyu munsi ni ukuwuharira roho yanjye ndetse n’ubuzima.”

Nyuma y’uru rupfu rutunguranye, umukino wahise usubikwa ndetse ubuyobozi bw’Ikipe ya Don Orione buvuga ko bwifatanyije n’uyu mukinnyi.

Enzo Pittau yaguye mu kibuga kubera indwara y'umutima
Imodoka yari hafi y'ikibuga ni yo yagerageje gutabara Enzo Pittau

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .