Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi mu 2030 na 2023 nyuma yo kwemerezwa mu nama idasanzwe y’iri Shyirahamwe.
Amashyirahamwe 211 agize FIFA, yose yitabiriye iyi nama hifashishijwe amashusho, ibihugu bizakira amarushanwa abiri ataha byemezwa binyuze mu itora.
Itora rya mbere ryatoranyije Uruguay, Paraguay na Argentine nk’ibihugu bizakira imikino itatu yo kwizihiza imyaka 100 ishize Igikombe cy’Isi gitangiye, mu 2030.
Itora rya kabiri ryemeje ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi mu 2030, ndetse na Arabie Saoudite nk’igihugu kizakira irushanwa rya 2034.
Ibihugu byatangaga amajwi yabyo binyuze mu gukoma amashyi imbere ya camera binyuze ku murongo w’amashusho wari watanzwe.
Inkuru bifitanye isano:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!