Ni mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 wabaye ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pelé Stadium. Warangiye Ikipe y’Ingabo yanyagiye Gikundiro ibitego 9-1, mu mukino wavugwagamo kubeshya imyaka kubera igihagararo cy’abakinnyi ba APR FC.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Mbungira Ismael, yatangaje ko yatsinzwe ibi bitego kubera APR FC yakinishije abakinnyi bakuru.
Yagize ati “ku bwanjye nishimiye uko abana bitwaye mvuye no kubabwira ko ntako batagize. Ikipe yandushije ko ari bakuru, abana bakinnye n’ababaruta.”
Mu mukino, uyu mutoza yumvikanaga abwira abakinnyi be ngo bashyiremo akabaraga kuko bari gukina n’abasaza. Avuga ko byari mu rwego rwo kubatera akanyabugabo.
Ati “Nababwiraga kuguma mu mukino ndetse no gushyiramo imbaraga kuko bakinaga n’ababaruta gusa ntabwo mbitindaho kuko na bo bazakura bangane na bo.”
Uyu mutoza kandi yavuze ko badatanga ikirego cy’uko APR FC yakinishije abakinnyi bashobora kuba barengeje imyaka.
Umutoza wa APR FC, Ngabo Albert, we ntabwo yemera ibyo gukinisha abakinnyi barengeje imyaka, ahubwo yavuze ko ari urwitwazo rw’ikipe yatsinzwe.
Ati “Iyo umuntu agutsinze ntabwo ubura urwitwazo. Mbere yo gutangira shampiyona buri kipe ijyana ibyangombwa muri FERWAFA, ubwo mu gitondo ajyane (umutoza wa Rayon) ikirego arebe ko bituzuye. Ahubwo ndababaye nagombaga kubatsinda ibitego 20.”
Ni ku nshuro ya mbere Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 iri gukinwa, aho yitezweho kuzamura impano z’abakiri bato mu Rwanda.
Inkuru bifitanye isano: Ingimbi za APR FC zatsinze iza Rayon Sports ibitego 9-1 (Amafoto)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!