00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR na Rayon Sports ni muri Gicurasi: Amatariki y’ingenzi mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 January 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Umukino uba utegerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, uhuza APR FC na Rayon Sports, uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Gicurasi 2025, habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru izasubukurwa tariki ya 7 Gashyantare 2025 nyuma y’ibyumweru bine by’ikiruhuko. Ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2024/25 uzashyirwaho akadomo ku wa 25 Gicurasi.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ku wa 12 Mutarama, Urwego rutegura iyi Shampiyona (Rwanda Premier League) rwatanze ikiruhuko kirekire kugira ngo hakinwe ijonjora rya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari ku makipe ane ya mbere mu mikino ibanza.

Rayon Sports ya mbere kugeza ubu n’amanota 36, irusha atanu APR FC ya kabiri, izatangira imikino yo kwishyura yakira Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa 16 uzabera kuri Kigali Peé Stadium ku wa 9 Gashyantare.

Umunsi umwe mbere yaho, tariki ya 8 Gashyantare, guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza ari iya nyuma, izaba yakiriye APR FC i Nyamirambo mu gihe umukino uzabimburira indi yo kwishyura ari uwa Vision FC na Gorilla FC tariki ya 7 Gashyantare, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakunzi ba ruhago ijyana n’ibirori bongeye gushyirwa igorora

Nk’uko byagenze mu mikino ibanza, Rwanda Premier League yongeye guhuriza hamwe amakipe ya Rayon Sports na APR FC i Rubavu n’i Huye ubwo azaba yakiriwe n’amakipe yo muri utwo turere twombi.

Impera z’icyumweru za mbere zizabera mu Karere ka Huye ubwo Amagaju FC izaba yakiriye Rayon Sports ku wa 22 Gashyantare, bukeye bwaho Mukura VS yakire APR FC mu mikino y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Akarere ka Rubavu kazakira abakunzi b’umupira w’amaguru ku Munsi wa 25 wa Shampiyona, ubwo Rutsiro FC izaba yakiriye APR FC tariki ya 26 Mata naho Etincelles FC yakire Rayon Sports bukeye bwaho, tariki ya 27 Mata kuri Stade Umuganda.

Nyuma yo kuva mu Burengerazuba, APR FC izakira Marines FC naho Rayon Sports yakire Rutsiro FC mbere y’uko aya makipe yombi y’ibigugu acakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi, kuri iyi nshuro washyizwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Stade Amahoro.

Mu mikino ibanza, Rayon Sports yujuje iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, byayihesheje kwinjiza miliyoni 152,34 Frw mu kugurisha amatike na milyoni 53,5 Frw yavuye mu bafatanyabikorwa. Nyuma yo kuvanamo ibyakozwe byose byatwaye 39.707.860 Frw, Rayon Sports yabitse 165.640.140 Frw.

APR FC izakira Rayon Sports muri Gicurasi, habura imikino itatu ngo Shampiyona irangire
Uko amakipe azahura ku Munsi wa 16 wa Shampiyona
Uko amakipe yasoje imikino ibanza akurikirana muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .