Hashingiwe ku nama Rwanda Premier League yagiranye n’abayobozi b’amakipe barebera hamwe ingaruka z’amajonjora ya CHAN 2024 ku mikino ya shampiyona, hanzuwe ko igomba kongera gusuzumanwa ubushishozi.
Ni ingengabihe irimo amatariki mashya amakipe agomba kuzakiniraho, ndetse n’ibirarane bya APR FC, byatewe n’uko yari yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga, n’uko abakinnyi bayo bari mu Ikipe y’Igihugu.
Hagaragaraho kuva ku Munsi wa 11 kugeza ku wa 15, ari na wo wa nyuma w’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda. Usibye APR FC izayisoza tariki ya 4 Mutarama 2025, andi makipe yose azaba yamaze gukina tariki ya 30 Ukuboza 2024.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagizweho ingaruka zo gukina imikino myinshi kuri iyi ngengabihe, aho igomba gukina imikino icyenda yose isigaje, mu gihe andi makipe asigaje itanu gusa uretse izo bizahura.
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 11 Ukuboza, APR FC ifitemo imikino ine ariyo AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na Kiyovu SC.
Bitewe n’imyiteguro n’imikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ muri CHAN 2024, amwe mu makipe azaba afite abakinnyi byibuze batatu bahamagawe, ashobora kuzasubika imikino yayo iri hagati ya tariki ya 21 na 29 Ukuboza.
Imikino APR FC isigaje n’igihe izakinira
27 Ugushyingo 2024: APR FC na Bugesera
01 Ukuboza 2024: AS Kigali na APR FC
04 Ukuboza 2024: APR FC na Police
07 Ukuboza 2024: Rayon Sports na APR FC
11 Ukuboza 2024: APR FC na Kiyovu SC
14 Ukuboza 2024: APR FC na Mukura VS
21 Ukuboza 2024: Marine na APR FC
29 Ukuboza 2024: Amagaju na APR FC
04 Mutarama 2025: Musanze na APR FC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!