APR FC yugarijwe na malaria, yanganyije na AS Kigali mu mukino wa mbere wa ruhago wakinwe kuva muri Werurwe

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

APR FC yaburaga abakinnyi batandatu barwaye malaria, yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wahuje amakipe yombi ku wa Kane ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Ni wo mukino wa mbere w’umupira w’amaguru wakiniwe ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yahagarikwagwa n’icyorezo cya COVID-19.

APR FC yari yakiriye uyu mukino i Shyorongi, yawukinnye idafite abakinnyi batandatu barwaye malaria, barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge, Ngabonziza Gylain, Imanishimwe Emmanuel, Mushimiyimana Mohamed, Rwabuhihi Aimé Placide n’umunyezamu ukiri muto Ishimwe Jean Pierre.

AS Kigali yaburaga abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Kwizera Pierrot na Shabani Hussein ‘Tchabalala’ byitezwe ko bagera mu Rwanda bavuye mu Burundi kuri uyu wa Gatanu mu gihe Umunya-Nigeria Orotomal Alex yitezwe i Kigali ku Cyumweru.

Mugunga Yves wari umaze iminota itatu asimbuye Bizimana Yannick, yafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe y’ingabo ku munota wa 33.

Hakizimana Muhadjiri wakiniye APR FC, yishyuriye AS Kigali nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup, azahagarariramo u Rwanda guhera mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru hazaba undi mukino wo kwishyura, uzakirwa na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali na APR FC, ziteganya kandi gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura guhura na Cap-Vert hagati ya tariki ya 11 n’iya 17 Ugushyingo 2020.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ahishakiye Héritier, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Usengimana Danny.

AS Kigali: Bate Shamiru, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Emery Bayisenge, Nsabimana Eric, Kalisa Rashid, Kayitaba Jean Bosco, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjiri na Sudi Abdallah.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Myugariro wa APR FC, Mutsinzi Ange, atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Hakizimana Muhadjiri
APR FC na AS Kigali zahuriye mu mukino wa gicuti, uwa mbere w'umupira w'amaguru ukinwe kuva muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .