Uyu ni umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, aho APR FC igomba kuwakirira kuri Stade Amahoro, tariki ya 14 Nzeri 2024.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ni 2000 Frw, ku waguze itike kare ariko ku munsi w’umukino bikazaba ari 3000 Frw hejuru hasanzwe na 4000 Frw hasi hasanzwe.
VIP ni ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw ku munsi wa nyuma, VVIP ni 30 Frw na 40 Frw umukino uri hafi gutangira. Hari kandi ibyiciro bizwi nka ‘Executive Seat’ aho ari ibihumbi 100 Frw bihoraho ndetse na ‘Executive Box’ igura ibihumbi 900 Frw.
Executive Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.
Iki giciro cyo muri iyi myanya kandi ni nacyo cyacurujweho amatike yo ku mukino wahuje APR FC na Azam FC yo muri Tanzania.
Uyu ni umukino Ikipe y’Ingabo isabwa gutegura cyane bikomeye kuko ariwo uzashimangira ko koko ikwiye kuba yajya mu matsinda ya CAF Champions League.
Pyramids FC iheruka mu Rwanda ubwo yanganyaga na APR FC 0-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ariko mu wo kwishyura wakiniwe mu Misiri itsindira iwayo ibitego 6-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!