00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yohereje intumwa muri Maroc mu biganiro byo ’kuguyaguya’ Adil

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 02:37
Yasuwe :

APR FC ibinyujije ku mukozi wayo ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o, yatangiye gushaka inzira zo kuganira n’Umutoza Mohammed Erradi Adil hagamijwe gushaka inzira yo kwiyunga cyangwa gutandukana mu mahoro.

Kuva tariki ya 14 Ugushyingo 2022 kugeza kuri uyu wa Kabiri, iminsi umunani irashize Adil Mohammed atarasubira mu kazi nyuma yo gusoza ibihano by’ukwezi yahawe n’ubuyobozi bwa APR FC.

Ku wa 14 Ukwakira 2022, ni bwo Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yakiriye telefoni imuhagarika mu kazi mu gihe cy’ukwezi ashinjwa guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe.

Akimara guhanwa yahise ataha iwabo muri Maroc, avuga ko ibihano yafatiwe binyuranye n’amategeko. Nyuma yo gusoza ibihano bye, yagumye iwabo ntiyasubira mu kazi.

Kugeza ubu, APR FC iri gushaka igisubizo cy’ibibazo bya Adil kuko mu gihe yashora ikipe mu manza akayitsinda yahabwa miliyoni 570 Frw.

IGIHE yamenye ko APR FC yohereje Mupenzi muri Maroc kugira ngo ajye kuganira na Adil ku buryo bashaka umuti w’ibibazo biri hagati y’impande zombi.

Mupenzi Eto’o yuriye indege yerekeza mu Mujyi wa Tanger muri Maroc agiye kureba Adil. Aba bombi mbere y’ibibazo byatumye umutoza ahagarikwa bari inshuti magara ariko byasize batarebana neza.

Amakuru yizewe ni uko ibi biganiro bigamije gusaba uyu mutoza kugaruka muri APR FC hatabayeho kwitabaza imanza zayishora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA cyangwa se bagasesa amasezerano mu bwumvikane mu gihe inzira yo kugaruka mu mahoro yaba idakunze.

IGIHE kandi yamenye ko mu gihe ibi biganiro byaba ntacyo bitanze, Mupenzi azakomereza mu Bubiligi kumvikana n’uwunganira abandi mu mategeko usanzwe aburana imanza z’umupira w’amaguru ushobora kwifashishwa mu gihe habaho kunyura muri FIFA.

Umutoza Adil yerekeje iwabo nyuma yo guhabwa ibihano yavugaga ko atemera.

Icyo gihe aganira na IGIHE tariki 24 Ukwakira 2022 mbere yo gufata indege yerekeza iwabo, Adil yavuze ko we na APR FC bazakiranurwa na FIFA.

APR FC ishinja Adil guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo, itangaza ko yamuhagaritse ikurikije itegeko ry’umurimo ry’u Rwanda, mu gihe we avuga ko ntaho byabaye ku Isi ko umutoza ugengwa n’amategeko ya FIFA ahagarikwa ku kazi.

Uyu mugabo we ashinja kandi APR FC kumuhagarika ikoresheje telefoni ngendanwa, ikamuha ibaruwa nyuma y’iminsi itatu, ibyo avuga ko bidakurikije amategeko.

Tariki 14 Ukwakira ni bwo Team Manager wa APR FC Maj Jean Paul Uwababyeyi yamenyesheje Adil kuri telefoni ngendanwa ko ahagaritswe n’ikipe mu gihe cy’ukwezi ashinjwa guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe. Ibaruwa imuhagarika yayibonye ku wa 17 Ukwakira 2022.

Nyuma yo gusoza ibihano bye, APR FC yarigengesereye ku kwandikira Adil imusaba gusubira mu kazi. Ku ruhande rwe, na we ntaratanga ikirego cye muri FIFA asaba kurenganurwa kuko yahagaritswe binyuranye n’amategeko.

APR FC yashyize imbaraga mu gukemura ikibazo cya Adil mu kwirinda gutanga amafaranga y’umurengera mu gihe yashorwa mu rubanza ndetse bikanahindanya isura yayo.

Indi nkuru wasoma:Ukwezi kurirenze Adil yakiriye telefoni imuhagarika muri APR FC! Amaherezo ni ayahe?

Umukozi ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi n'Abatoza muri APR FC, Mupenzi Eto'o, yavuye mu Mujyi wa Tanger muri Maroc atabonanye n'Umutoza Mohammed Adil yatumweho ngo baganire ku gushyira iherezo ku bibazo afitanye n'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .