00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yiyuburuye yatsinze Police FC isingira Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2025 saa 11:26
Yasuwe :

APR FC yatsinze ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wayihuje na Police FC, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, igira amanota 40 ayifasha gusingira Rayon Sports FC zihanganiye igikombe.

APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa kabiri, Hamisi Kiwanuka yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ariko ku bw’amahirwe make unyura hejuru y’izamu.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda yafunguriye APR FC amazamu, ubwo yatsindaga igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa karindwi. Ni igitego yatsindishije umutwe nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Police FC.

Umukino ugeze ku munota wa 27, Ruboneka Jean Bosco yambuye umupira Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, ariruka aha umupira Djibril Ouattara, wananiwe kuwushyira mu izamu ari wenyine awutera hejuru.

Nyuma y’ubu buryo Police FC yazamutse yiruka cyane, Achraf Mandela, aha umupira Ani Elijah warebanaga n’umunyezamu ariko ateye ishoti Ishimwe Pierre arikuramo.

Denis Omedi wa APR FC yibye umugono Ndizeye Samuel wari uyoboye ubwugarizi bwa Police FC, aha umupira Djibril Ouattara wawupfushije ubusa akananirwa kuwushyira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iyoboye umukino, mu cya kabiri Umutoza wayo, Darko Nović, akuramo Lamine Bah na Hakim Kiwanuka, hajyamo Byiringiro Gilbert na Seidu Yussif.

Ni impinduka zahise zitanga umusaruro kuko ku munota wa 47 yashyizemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara nyuma yo kugundagurana kw’amakipe yombi imbere y’izamu rya Police FC ryarimo Niyongira Patience.

Ku munota wa 54, Denis Omedi yashyizwe na Issa Yakubu ageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti idashidikanywaho, Djibril Ouattara ayitereka mu izamu.

Umukino ugiye kurangira ku munota wa 90, Akuki Djibrine yatsindiye Police FC igitego ku mupira yahawe na Henry Msanga, ku munota wa gatatu w’inyongera ibona penaliti yahushijwe na Mugisha Didier.

Nyuma yo gutsinda ibitego 3-1, APR FC yagize amanota 40 atuma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports FC iyoboye Shampiyona y’u Rwanda. Aya makipe yombi azahurira mu mukino utaha uteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, ukazabera kuri Stade Amahoro.

Amafoto: Kasiro Claude & Umwali Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .