Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi nubwo wakinwe mu mibyizi, APR FC yawukinnye ishaka kongera guha umwanya abakinnyi bayo batashoboye kujya mu kibuga mu minsi yashize, nk’aho umunyezamu Ivan Ruhamyankiko na Kwitonda Alain Bacca bahabwaga amahirwe yo gutangira bwa mbere muri uyu mwaka wa shampiyona.
Ikipe ya APR FC ni yo yaremye uburyo butandukanye bwo gutera mu izamu rya Mukura VS yatinze kwinjira mu mukino, gusa byasabye gutegereza umunota wa 44 ngo ifungure amazamu ubwo Nwodibo Johnson yateraga mu izamu, Jean Luc wa Mukura akawuruka ugasanga Lamine Bah watsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Igice cya kabiri cy’umukino APR FC yakomereje aho yasoreje birangira kuri Corner ya Lamptey Richmond, Taddeo Lwanga yungukiye ku makosa y’umunyezamu wa Mukura maze afungungura inshundura ku nshuro ya mbere kuva yaza muri iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Mukura VS yahise isubiza nyuma y’iminota 10 na yo yungukiye ku mupira warutswe n’umunyezamu Ruhamyankiko usanga Elie Tatu ahagaze neza ashyira mu izamu ryari ririmo ubusa ku munota wa 61 w’umukino.
APR FC yakomeje gusatira maze biyihira ku munota wa 70, ubwo Tuyisenge Arsene wagiye mu kibuga asimbuye yaremaga uburyo wenyine, acenga ab’inyuma bose ba Mukura birangira akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ryabyaye Penaliti yinjijwe neza na Victor Mbaoma Chukuemeka.
Iminota itanu yonyine ni yo byasabye ngo Mukura VS yongere kugabanya ikinyuranyo, ubwo Elie Tatu na we mu rubuga rw’amahina yazaga gushyirwa hasi na Ishimwe Jean Rene bikarangira penaliti ivuyemo itsinzwe na Bonheur Sannu Hende ku munota wa 75.
Uyu mukino ukaba wari uwa nyuma APR FC ikinnye mbere yo guhura na Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza wa CAF Champions League uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri 2024.
Mukura VS yo ikazongera gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatandatu yisobanura na Rayon Sports mu mukino uzabera i Nyanza ubwo hazaba hizihizwa imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ubayeho.
Today’s Lineup against APR FC
It’s friendly match 🤛🖤💛 pic.twitter.com/RBWemTACq0
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) September 3, 2024
11 bagiye kubanza mu kibuga.#APRFvsMVS #FriendlyGame pic.twitter.com/cZmX3ox7Ib
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) September 3, 2024
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!