APR FC yitegura Gor Mahia yatsinze Arta Solar7 ikinamo Alex Song

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

APR FC yasoje imikino ya gicuti yo kwitegura ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia, itsinda Arta Solar7 yo muri Djibouti ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere.

Association Sportive d’Arta/Solar7 ikinamo Umunya-Cameroun Alexandre Song wakiniye amakipe arimo Arsenal na FC Barcelone, iri mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize, aho yabanje gukina na AS Kigali mu mukino yatsinzwe ku bitego 2-1 ku wa Gatandatu.

Mu mukino wayihuje na APR FC kuri uyu wa Mbere, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa mu gihe Usengimana Danny yafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 50 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Imanishimwe Emmanuel.

Bizimana Yannick wahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino, yasimbuwe na Byiringiro Lague ku munota wa 71.

Nyuma y’iminota itanu yinjiye mu kibuga, Byiringiro yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cyayihesheje intsinzi ku mupira yaherejwe na Imanishimwe Emmanuel.

Uyu mukino wa gicuti ni wo wa nyuma APR FC yakinnye mbere yo kwakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

APR FC yakinnye imikino 11 ya gicuti yayihuje n’amakipe ya AS Kigali, Rutsiro FC, Etoile de l’Est, Rwamagana City, Sunrise FC, Etincelles, Musanze FC, Sunrise FC na AS Arta Solar7.

Abakinnyi 11 umutoza Adil Mohamed yitabaje kuri uyu wa Mbere barimo Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince (Ishimwe Anicet 87’), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Bukuru Christophe (Ruboneka Jean Bosco 87’), Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick (Byiringiro Lague 71’) na Usengimana Danny.

Alex Song akinira AS Arta Solar7 yatsinzwe na APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .