APR FC yitegura Etoile de l’Est yongeye kunganya na AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Shabani Hussein ‘Tchabalala’ cyafashije AS Kigali kunganya na APR FC 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti wahuje amakipe yombi mu minsi ine gusa.

Nyuma y’umukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 i Shyorongi, AS Kigali yakiriye uwo kwishyura wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali yari yakoze impinduka zirindwi ugereranyije n’ikipe yakinnye ku wa Kane mu gihe Adil Mohamed Erradi wa APR FC, we yakoze impinduka imwe muri 11, Bizimana Yannick asimburwa na Mugunga Yves.

APR FC yatangiye umukino ihanahana neza ndetse bitanga umusaruro ku munota wa kane gusa ubwo Nsanzimfura Keddy yafunguraga amazamu ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina.

Ikipe y’Ingabo yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri ku ikosa ryahanwe na Nsanzimfura Keddy, ariko umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ ashyira umupira muri koruneri.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Eric Nshimiyimana yakoze impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston basimburwa na Hakizimana Muhadjiri na Biramahire Abeddy.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, na we yakoze impinduka mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimburwa na Bizimana Yannick, Buregeya Prince na Ishimwe Kevin.

AS Kigali na yo yakoze impinduka havamo Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’, Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Ndayishimiye Eric Bakame na Soudi Abdallah hinjiramo Bate Shamiru, Michel Rusheshangoga, Ishimwe Christian, Shabani Hussein Tchabalala na Karera Hassan.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yasatiriye cyane muri iyi minota 45 ya nyuma, APR FC itangira gukinira inyuma.

Hakizimana Muhadjiri yabonye umupira w’umuterekano yateye ujya hejuru y’izamu nyuma yo gukinirwa nabi na Manzi Thierry mu gihe irindi shoti yateye ryafashwe na Ahishakiye Héritier.

Biramahire Abeddy yashoboraga kandi gutsindira AS Kigali, umupira yateye ukurwamo n’umunyezamu wa APR FC.

Izindi mpinduka zakozwe ni aho Ruboneka Jean Bosco na Ishimwe Anicet bagiyemo ku ruhande rwa APR FC, basimbuye Manishimwe, Nsanzimfura Keddy na Manishimwe Djabel.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Kalisa Rachid na Kayitaba Jean Bosco basimbuye Ntamuhanga Tumaini Tity na Biramahire.

Abanyamujyi bakomeje kuyobora umukino nubwo APR FC yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe na Bizimana Yannick ugace ku ruhande rw’izamu.

Byasabye AS Kigali gutegereza umunota wa 88 w’umukino, yishyurirwa igitego na Shabani Hussein ‘Tchabalala’ ku makosa y’umunyezamu Ahishakiye Héritier wafashe umupira ukamucika.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Mbere ikina undi mukino wa gicuti na Etoile de l’Est i Shyorongi mu gihe AS Kigali yahaye ikiruhuko abakinnyi bayo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Félix na Soudi Abdallah.

APR FC: Ahishakiye Héritier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves.

Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Biramahire Abeddy akurikiye umupira
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, ahanganiye umupira na Nsabimana Eric 'Zidane'
Myugariro Niyomugabo Claude agerageza guhagarika Benedata Janvier wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .