00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yisubije intebe y’icyubahiro, AS Kigali bikomeza kwanga (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 Gashyantare 2023 saa 09:45
Yasuwe :

AS Kigali yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 uba umukino wa kabiri itakaje wikurikiranya. Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023.

Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana ubona ko umukino ufunze, ndetse iminota 20 ya mbere nta kipe yari yagateye ishoti mu izamu.

Ku munota wa 24 Bishira Latif yateye umupira muremure Tuyisenge Jacques awukoraho n’umutwe ukomeza imbere, myugariro wa Police FC Turatsinze John uzwi nka Kibonke ntiyawukuraho, Hussein Tshabalala awumutwara neza aroba umunyezamu Kwizera Janvier atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

Ikipe y’Umujyi yakomeje gusatira ariko coup franc Jibrine Akuki yahawe ayitera hejuru nyuma yaho umunyezamu Kwizera yafashe umupira n’amaboko utaragera mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 43, Police FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira Hakizimana Muhadjiri yacomekeye Ntwari Evode ateye ishoti adahagaritse umupira ujya hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali itsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Hussein Tshabalala.

Police FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, ari nako yasatiraga cyane ariko uburyo babonaga ntibabubyaze umusaruro.

Akuki yakiniye nabi Muhadjiri batanga coup franc yahise ayiterera neza ayitereka ku mutwe wa Moussa Omar yishyura igitego ku munota wa 61.

Police FC yari hejuru muri iyo minota yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira Rutonesha Hesbon yazamukanye agundagurana n’abakinnyi ba AS Kigali ariko umunyezamua Frederick Odiambo umupira awukuramo.

Umutoza Mashami Vincent yatangiye gukora impinduka Turatsinze John yasimbuwe na Rurangwa Mossi, Usengimana Danny asimbura Mugisha Didier mu gihe Ngabonziza Pacifique yasimbuye Rutonesha Hesbon yagize imvune.

Mu minota icumi ya nyuma umukino wasaga ni uwatuje kubera ko wakinirwaga hagati mu kibuga. Bitunguranye Ngabonziza yateye umupira muremure usanga Usengimana awufunga neza ari hagati ya ba myugariro ba AS Kigali, areba uko umunyezamu Odiambo ahagaze atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 86.

Amakipe yombi yahise atangira gukina imipira miremire, umukino urangira Police FC itsinze AS Kigali ibitego 2-1, uba umukino wa kabiri Ikipe y’Umujyi itsinzwe yikurikiranya.

Police FC yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 27, AS Kigali yagumye ku mwanya wa Gatatu n’amanota 33 mu gihe Rayon Sports na Kiyovu zitarakina.

Shabani Hussein yarobye umunyezamu Kwizera Janvier atsinda igitego
Abakinnyi ba AS Kigali bishimiye igitego muri ubu buryo
Umunyezamu Kwizera yagerageje gusohoka ariko umupira ntitawushyikira uranga ujya mu rushundura
Abafana na Police FC bari bitwaje ingoma
Moussa Omar nyuma yo kwishyurira Police FC igitego
Hakizimana Muhadjiri ahanganiye umupira na Djuma Lawrence
Abafana ba Police FC bari bagiye kuyishyigikira mu Bugesera
Abasimbura ba Police FC bishimira igitego cy'intsinzi
Ba myugariro ba Police FC, Ruganwa Mossi (nimero 4) na Moussa Omar bishimira intsinzi

APR FC yisubije umwanya w’icyubahiro

Ikipe ya APR FC yari yasuye Sunrise mu Karere ka Nyagatare, iyitsindirayo igitego 1-0 cya Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti.

Ikipe y’Ingabo yagiye gukina ibizi ko yatakaje umwanya wa mbere, bityo iwutangira isatira bikomeye.

Ku munota wa kane, Byiringiro Lague yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina ashaka gutungura umunyezamu Itangishatse Jean Paul ariko umupira ujya hejuru y’izamu.

Sunrise FC nayo yanyuzagamo igasatira ariko imipira imwe ikajya hanze y’izamu cyangwa umunyezamu Ishimwe Pierre akayishyira muri koruneri.

Bizimana Yannick yongeye kuzamukana umupira ariko abasore ba Sunrise bamutegera mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti. Ruboneka Jean Bosco yayitsinze neza afungura amazamu ku munota wa 22.

Mu gice cya kabiri Sunrise FC yageraje gusatira ishaka uko yakwishyura ariko amashoti Babuwa Samson na Yafesi Mubiru bateraga umunyezamu Ishimwe akayafata neza.

Ku munota wa 73, Mugisha Gilbert yazamukanye umupira neza akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina, abafana ba APR bitera hejuru bakekako babonye penaliti, ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ari nako Sunrise yanyuzagamo igasatira ishaka kwishyura, umukino urangira Ikipe y’Ingabo yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Sunrise igitego 1-0 cya Ruboneka.

Ku munsi wa 18 wa shampiyona, APR FC irayoboye n’amanota 37, ikurikiwe na Gasogi united ifite 35, AS Kigali ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, Rayon Sports ku wa kane ifite 32 na Kiyovu ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.

Indi mikino iteganyijwe:

Ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023

 Rayon Sports Vs Kiyovu Sports [Muhanga Stadium, saa 15:00]

 Espoir FC vs Bugesera FC [Rusizi Stadium, saa 15:00]

 Marines FC vs Rwamagana City [Umuganda Stadium, saa 15:00]

 Musanze FC vs Etincelles FC [Ubworoherane Stadium, saa 15:00]

Kanda hano urebe andi mafoto menshi y’umukino wa Sunrise FC na APR FC

Amafoto: Munyakuri Prince na Ntare Julius

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .