00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatanze agahimbazamusyi nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 8 December 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashimiye abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo gukura inota kuri mukeba Rayon Sports ubwo banganyirizaga muri Stade Amahoro 0-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Nubwo ikipe yashimiye abakinnyi, abakunzi bayo ntabwo banyuzwe no kunganya na Rayon Sports aho abaganirije IGIHE nyuma y’umukino bavuze ko umusaruro babonye kuri Stade Amahoro atari wo bifuzaga.

APR FC yaje gukina uyu mukino irushwa na Rayon Sports amanota 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho yasabwaga gutsinda kugira ngo ibe yagabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na mukeba mbere yo gukina imikino yayo y’ibirarane.

Amakipe yombi yagiye asimburana mu kubona amahirwe yo gutsinda mu gice cya mbere, aho Fall Ngagne yaje guhusha igitego asigaranye na Pavelh Ndzila mu gihe Mamadou Sy na we yaje guhusha nk’icyo asigaranye na Khadime Ndiaye.

Igice cya kabiri, amakipe yombi yaje gukina bigaragara ko yagabanyije imbaraga, gusa ikipe ya Rayon Sports yatashye itanyuzwe nyuma y’aho ku munota wa 89 yaje guhabwa Coup Franc ku mupira wari ukozwe na Aliou Souane.

Ubwo umukino wasozwaga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasuye abakinnyi mu rwambariro bubagenera agahimbazamusyi k’amafaranga ibihumbi 300 basanzwe babona ku mikino ikomeye batsinze, nubwo bo batashoboye gutsinda uyu mukino.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 ikaba irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 11.

APR FC iracyafite ibirarane bibiri harimo icyo izahuriramo na Kiyovu Sports ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe ikirarane cya nyuma izakirwa na Musanze mu ntangiriro za Mutarama 2025.

Adama Bagayogo na Lamine Bah bakomoka muri Mali bifotoza nyuma y'umukino
Abanya-Sénégal Aliou Souané, Khadime Ndiaye, Youssou Diagne n'Umunya-Mauritanie Mamadou Sy na bo bafashe ifoto y'urwibutso
Umutoza Robertinho na Taddeo Lwanga bibukiranya ibihe byiza bagiranye muri Simba
Abanya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila wa APR FC na Prinsse Junior Elanga-Kanga wa Rayon Sports
Ubwo umukino waganaga ku musozo abakinnyi bashamiranye birangira Moise abahaye amakarita y'imihondo
Abakunzi ba APR FC bari baje ku bwinshi gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba APR FC ntabwo banyuzwe n'ibyavuye mu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .