APR FC yirukanye burundu Ishimwe Kevin

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

APR FC ntiteganya kugarura Ishimwe Kevin wari umaze igihe yarahagaritswe kubera imyitwarire mibi.

Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi.

Nubwo nta makosa yakoze yatangajwe, byavugwaga ko yaba yaragaragarije abatoza imyitwarire idakwiye ubwo yasifurwaga ko yaraririye mu myitozo.

Uyu mukinnyi wahise wirukanwa mu mwiherero, agataha, ntazasubira muri APR FC nk’uko byemejwe n’umutoza Adil Mohamed Erradi nyuma y’umukino wa gicuti ikipe y’ingabo yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 ku wa Kane.

Ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yari amaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC, yakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Ishimwe Kevin yirukanywe burundu muri APR FC kubera imyitwarire mibi
Umutoza Adil Mohamed Erradi yavuze ko umukinnyi udafite ikinyabupfura muri APR FC nta mwanya ahafite, bityo Ishimwe Kevin atazayisubiramo
Ishimwe Kevin yari amaze umwaka umwe mu ikipe y'ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .