00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yerekeje mu Misiri iha abafana icyizere cyo gusezerera Pyramids

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 17 September 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Abakinnyi n’abagize Delegasiyo ya APR FC bafashe indege kuri iki gicamunsi berekeza mu gihugu cya Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League bazahuriramo na Pyramids FC.

Iyi kipe ikaba yajyanye n’itsinda ry’abagera kuri 40 barimo abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abanyamakuru aho barangajwe imbere na Chairman wa APR FC Col. (Rtd) Richard Karasira wajyanye na bo mu Misiri.

Nubwo benshi mu bakinnyi bayo uhereye kuri Kapiteni birinze kugira icyo batangaza kuri uyu mukino wo kwishyura, Taddeo Lwanga witwaye neza ku mukino ubanza we yavuze ko byose bigishoboka kuri uyu mukino wa Pramids.

Ati “Mu mupira w’amaguru byose biba bishoboka. Twabonye amakosa twakoze ku mukino ubanza, biradusaba kuzamura urwego no kumva inama z’abatoza ubundi tugasezerera Pyramids.”

APR FC na Pyamids FC zizahurira kuri 30 June Stadium mu mujyi wa Cairo, ni ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 saa Mbiri z’umugoroba.

Umukino ubanza wahurije ano makipe yombi kuri Stade Amahoro wari warangiye banganyije igitego 1-1 aho ibitego bibiri byombi byabonetse muri uwo mukino byatsinzwe n’abakinnyi ba Pyramids.

Aya makipe yombi akaba yari yahuye umwaka ushize mu cyiciro nk’iki cy’amajonjora ya nyuma ashyira amatsinda ya Champions League, aho kuri ubwo Pyramids yari yangiriye APR FC mu Misiri ibitego 6-1 ni nyuma yo kunganyiriza i Kigali 0-0.

APR FC yari yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza mu Misiri.
Taddeo Lwanga yijeje abafana ba APR FC ko gusezerera Pyramids bishoboka
Abakunzi ba APR FC ngo bashonje bahishiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .