00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Bizimana Yannick na Nsanzimfura Keddy

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 July 2020 saa 01:07
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports na Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports.

Uyu muhango wabereye ku macumbi y’abakinnyi b’iyi kipe ari ku Kimihurura, witabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre n’umutoza Adil Erradi Mohamed.

Abakinnyi bashya APR FC yerekanye ni Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné wavuye muri AS Muhanga na Ruboneka Jean Bosco wavuye muri AS Muhanga.

Undi mukinnyi wa gatanu ni umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu Ikipe Nkuru avuye muri Intare FC, ariko we utari ahari.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre yavuze ko bahisemo kwerekana abakinnyi baguze kugira ngo bakureho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa.

Yavuze ko bafitiye icyizere abakinnyi bafite kugeza ubu kandi ko APR FC izahangana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Abakinnyi dufite mbona bari ku rwego rwo guhangana ku ruhando Nyafurika.”

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko yishimiye abakinnyi bashya ikipe yazanye ndetse intego bafite mu mwaka utaha ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Ati “Ni abakinnyi beza bamenyereye shampiyona y’u Rwanda twizera ko bazadufasha cyane mu myaka iri imbere. APR FC ifite abayobozi bazi umupira kuko baguze abakinnyi beza bakiri bato. Turishimira uko umwaka ushize wagenze, turashaka ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe tukanagera mu matsinda ya Champions League.”

APR FC yemeje ko yarekuye Nkomezi Alexis wemerewe kwishakira indi kipe mu gihe na Sugira Ernest atari mu bakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku bijyanye n’umutoza wungirije uzasimbura Dr Nabyl Bekraoui, Adil Mohamed yavuze ko ahari, ariko azatangazwa mu minsi iri imbere.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre, yavuze ko berekaye abakinnyi bashya kugira ngo bagabanye ibihuha ibyavugwaga mu itangazamakuru
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed, yiyemeje kugera mu matsinda ya CAF Champions League
Ruboneka Jean Bosco ukina inyuma ya ba myugariro, yavuye muri AS Muhanga
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports na Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports
Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports, yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Ndayishimiye Dieudonné na we yakinaga muri AS Muhanga
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed (hagati) wari muri iki kiganiro, yiyemeje kugera mu matsinda ya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .