APR FC yavuze ku makuru y’uko yifuza rutahizamu wa Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mata 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta biganiro bwagiranye na rutahizamu wa Police FC, Iyabivuze Osée, uri mu bahagaze neza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.

Iyabivuze ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona ndetse yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru mu Ukwakira 2019 ubwo hitegurwaga imikino yo gushaka itike ya CHAN 2020.

Byavugwaga ko Iyabivuze wamenyekanye akinira Sunrise FC, yifuzwa na APR FC ku buryo yazayerekezamo ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Lt Col Sekaramba Sylvestre, yatangarije urubuga rwa internet rw’iyo kipe ko nta biganiro bigeze bagirana n’uwo mukinnyi ndetse ko itigeze imwifuza.

Ati “Amakuru amaze igihe avugwa ko ubuyobozi bwa APR FC burimo kurambagiza umukinnyi Iyabivuze Osée nagira ngo mbabwire ko ibivugwa byose ni ibinyoma, uyu mukinnyi ntiyigeze na rimwe yifuzwa ndetse anavugishwa n’ubuyobozi bwa APR FC.”

Iyabivuze ukomoka mu Karere ka Gatsibo, ari mu bakinnyi bari bahagaze neza mu mikino umunani yo kwishyura yakinwe mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa mu kwezi gushize, aho yatsinze Heroes FC ibitego bitatu mu mukino umwe n’ikindi yatsinze Gasogi United.

Iyabivuze Osée umaze imyaka ibiri muri Police FC nyuma yo kuva muri Sunrise FC, azasoza amasezerano ye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

APR FC yahakanye amakuru avuga ko yifuza Iyabivuze Osée wa Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .