APR FC yasobanuye impamvu itaguze Nsanzimfura Keddy muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bwasinyishije Nsanzimfura Keddy mu mu buryo bunyuze mu mucyo kuko nta masezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga nibwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi wayo mushya.

Ku wa Mbere, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bugiye kwitabaza Ferwafa n’inzego ziyiri hejuru kuko APR FC yatwaye umukinnyi wayo kandi akiyifitiye amasezerano.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre yabwiye IGIHE ko Nsanzimfura Keddy nta masezerano yari afite muri Kiyovu Sports ahubwo yari umukinnyi wigenga.

Ati “Ntabwo twamuguze muri Kiyovu Sports kuko twasanze ari umukinnyi uri free [udafite amasezerano], turumvikana. Dukurikije amasezerano bafite, ntabwo yerekana igihe umwana yasinyiye Kiyovu Sports, itariki yasinyiye n’igihe amasezerano azarangirira. Uyarebye uyu munsi, wabona ko azarangira mu 2025, uyarebye mu 2025 wabona ko azarangira mu 2030. Ubona ko ari umukinnyi wabo burundu.”

“Ikindi bamusinyishije atarageze imyaka 18, bamusinyisha imyaka itanu kandi amategeko ya FIFA na FERWAFA avuga ko atarenze imyaka itatu. Nibigaragaza ko aya masezerano adakurikije amategeko. Icya kabiri, bavuga ko ari umukinnyi bareze, ariko ntiyigeze aba umukinnyi wa Kiyovu, ni uwa La Jeunesse, baramwiyitirira.”

Yakomeje avuga ko biramutse bibaye ngombwa biteguye kuganira na La Jeunesse FC bivugwa ko ariyo yareze uyu mukinnyi, na yo bakumvikana hakurikijwe amategeko agenga igurwa ry’abakinnyi.

Ati “Niho tubona biganisha, tuzaganira na La Jeunesse ubwo tumaze kubona amasezerano yayo kuko nibo bafite uburenganzira ku mukinnyi kuruta Kiyovu Sports.”

Kiyovu Sports yaba yiyitirira Nsanzimfura Keddy wakuriye muri La Jeunesse?

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM ku wa Mbere, Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Ntalindwa Théodore, yavuze ko Nsanzimfura Keddy ari umukinnyi wa Kiyovu Sports wazamukiye mu ikipe yayo y’abato kuva afite imyaka 14.

Ati “Twe ibyo tubona ni uko Keddy yagiye kwitemberera kandi ikindi giteye impungenge ni uko ari umwana wo muri Academie ya Kiyovu kuva afite imyaka 14, hari amategeko rero agomba gukurikizwa.”

Tariki ya 25 Mutarama 2019 nibwo Kiyovu Sports yagiranye amasezerano na La Jeunesse FC, y’uko iyihaye umukinnyi, Nsanzimfura Keddy, ku bihumbi 350 Frw by’indezo.

Ingingo ya 1.1.5 y’ayo masezerano, ivuga ko “Mu gihe habayeho igurishwa ry’umukinnyi uvugwa muri aya masezerano, Kiyovu Sports igomba gukurikiza amategeko ya FERWAFA, CAF na FIFA igenga igurishwa ndetse n’andi mategeko areba ibijyanye n’indezo.”

Umutwe wa kabiri w’amasezerano uvuga ko kandi “Mu gihe umukinnyi azaba yifujwe n’indi kipe, ingano y’agaciro ke izagenwa ishingiwe ku bwumvikane hagati ya SC Kiyovu Sports n’ikipe yifuza umukinnyi . La Jeunesse igomba kugira inyungu ibona ku mukinnyi nk’uko byavuzwe mu mutwe wa mbere mu ngingo ya 1.1.5.”

Imiterere y’amasezerano ya Nsanzimfura Keddy muri Kiyovu Sports

Mu ijwi IGIHE yabonye, rya Ntalindwa Théodore avugana na Nsanzimfura Keddy, yamubwiye ko amasezerano bamusinyishije arimo amakosa ariko bizakosorwa.

Ati “Ntacyo ibyo bizakosorwa. Ni agakosa kabayeho. Ibyo aribyo byose biba bizwi no muri federasiyo ariko tuzabikosora wa mu DG [Umuyobozi] naza.”

Amasezerano ya Nsanzimfura Keddy IGIHE yabashije kubona, ntagaragaza igihe yasinyiwe n’igihe azarangirira, gusa akubiyemo ko uyu mukinnyi ukiri muto yasinye imyaka itanu nk’uko bigaragara mu ngingo ya mbere.

Ni amasezerano ariho umukono w’umukinnyi, uw’umubeyi we, Mukangwije Astéline n’uwa Kayumba Jean Pierre wahoze ayobora Kiyovu Sports.

Ingingo ya kabiri ivuga ko umukinnyi ahawe ibikoresho by’ikipe, iya gatatu ikavuga umushahara w’ibihumbi 150 Frw azajya ahabwa ku mpera za buri kwezi n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw azajya agenerwa n’ikipe kuri buri mukino batsinze. Nta ngingo ya kane igaragara mu masezerano.

Mu ngingo ya gatanu havuga ko umukinnyi azi neza amategeko ya Kiyovu Sports na FERWAFA mu gihe iya gatandatu ivuga ko adashobora gusinyira indi kipe Kiyovu Sports itabyemeye.

Ingingo ya munani yemerera umukinnyi gusesa amasezerano habanje kubaho ibiganiro, ariko Kiyovu Sports igasaba impozamarira hagendewe ku biri mu ngingo ya gatanu.

Iya 11 ivuga ko hakwitabazwa ingingo ya 58 y’amategeko ya FERWAFA mu gihe havuka ikibazo hagati y’impande zombi mu gihe iya 13 yemeza ko Kiyovu Sports izahabwa miliyoni 3 Frw mu gihe Nsanzimfura Keddy aguzwe yarasoje amasezerano.

Ingingo ya 12 ari nayo ibanziriza iya nyuma, ivuga ko Nsanzimfura Keddy yifujwe n’ikipe yo hanze ari we wayishakiye, yatwara 60% by’ayo yaguzwe mu gihe bigizwemo uruhare na Kiyovu Sports, umukinnyi yahabwa 40% amasezerano abaye atararangira.

APR FC yirinze kugira icyo ivuga ko igurwa ry’uyu mukinnyi muto wari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 kugeza mu mwaka ushize wa 2019.

Umunyamategeko waganiriye na IGIHE, Munyentwari Maurice, yavuze ko amasezerano ya Nsanzimfura Keddy afite agaciro, ariko afatwa nk’afite inenge.

Ati “Ifite agaciro kuko abayigiranye ntibabihakana. Tuyifata nka contract [amasezerano] ifite inenge. Duhereye ku byanditsemo, turayisesengura tukareba, tukavuga tuti tubona izarangira mu gihe runaka. Ba nyiri ubwite bazi igihe basinyiye kuko ntibabiyoberwa.”

“Indi ngingo idasobanutse ni iya nyuma, ntabwo wavuga ngo mu gihe uzaba wararangije amasezerano ikipe izagutwara izishyura Kiyovu Sports. Ifite ikibazo kuko iyo amasezerano yarangiye, nta zindi nshingano uba ufite ku muntu. Niba ari indezo, bari gushaka ukundi babyandika.”

Nsanzimfura Keddy yari amaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports mu gihe mu mwaka ushize aribwo byatangajwe ko yongereye amasezerano y’imyaka itanu.

Ingingo ya 18 y’amategeko y’agenga igurwa ry’abakinnyi muri FIFA, mu gace kayo ka kabiri, ivuga ko “Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 badashobora gusinya amasezerano y’ababigize umwuga ari hejuru y’imyaka itatu. Ingingo iyo ariyo yose ivuga igihe kirekire kurenza icyo, ntiyemewe.”

Ku Cyumweru nibwo Nsanzimfura Keddy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa APR FC
Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre, yavuze ko basinyishije Nsanzimfura nk'umukinnyi wigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .