00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinzwe na RS Berkane, amatsinda akomeza kuba inzozi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 10:11
Yasuwe :

APR FC yongeye kubura amahirwe yo kugera mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika nyuma yo gutsindwa na RS Berkane ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya gatatu wabereye muri Maroc kuri iki Cyumweru, byatumye isezererwa muri CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yari isigaye ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe, yahiriwe no kuyobora igice cya mbere, aho yatsinze igitego cya Byiringiro Lague ku munota wa 45 nyuma yo gucenga no gusiga abakinnyi babiri ba RS Berkane.

Muri iyi minota 45 ibanza, APR FC yari kubonamo igitego hakiri kare, ariko umupira Byiringiro yaherejwe na Ruboneka awutera ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Hamza Akbi Hamiani.

Mu gice cya kabiri, RS Berkane yihariye umupira ndetse biza kuyihira ku munota wa 66 ubwo yatsindaga igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Brahim El Bahraoui.

Kugeza ku munota wa 76, APR FC yari yanganyirije ubusa ku busa i Kigali, yari igifite amahirwe yo kugera mu matsinda ihora yifuza.

Gusa, umupira abakinnyi bayo b’inyuma n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre bananiwe gukuraho neza, ugaterwa mu izamu na Mohamed Aziz, ni wo wavuyemo igitego cyayisezereye.

APR FC yari yageze muri iki cyiciro cya nyuma kibanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezererwa na Etoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

RS Berkane: Hamiani, Aziz, Bentarcha, Baadi, Naji, El Hilali, Moudane, Oubilla, Zghoudi, El Fahli, El Bahraoui.

APR FC: Ishimwe, Omborenga, Niyomugabo, Buregeya, Nsabimana, Rwabuhihi, Ruboneka, Manishimwe, Byiringiro, Mugisha, Mugunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .