APR FC yaje muri uyu mukino imaze imnsi ivugwamo amakuru menshi, harimo ko yari yaraye itewe mpaga ku mukino yanganyijemo 0-0 na Gorilla kubera gukinisha umubare utemewe w’abanyamahanga, mu gihe mbere y’umukino ari bwo byamenyekanye ko uwari Chairman wayo Col (Rtd) Richard Karasira yatandukanye na yo.
Umutoza w’iyi kipe Darko Novic ariko ntabwo yatewe impungenge n’amakuru yo hanze y’ikibuga, dore ko yatangiye isatira kuva ku munota wa kabiri w’umukino ari na ko yaremaga uburyo butandukanye bwo gutsinda itabyaje umusaruro.
Ku munota wa 10 ni bwo abakunzi ba Nyamukandagira nkuko bayita bazaga kwiterera mu kirere ubwo umusifuzi Eric Dushimimana yemezaga ko myugariro wa Vision yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, maze Penaliti ivuyemo ikinjizwa neza na Mamadou Sy ku munota wa 11.
APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri, gusa uburyo bwa Lamine Bah na Mamadou Sy babonye mu gice cya mbere ntibabubyaza umusaruro byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari icyo gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakomereje aho yasoreje icya mbere, gusa na bwo bisaba Penaliti ya kabiri ya APR FC yemejwe n’umusifuzi wo ku ruhande Mugabo Eric, na yo ikaza kwinjizwa neza na Mamadou Sy wafunguraga ibitego bye muri Shampiyona.
Gutsinda uyu mukino, byatumye APR FC iva ku mwanya wa 15 yariho ijya ku wa 14 n’amanota arindwi mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina, aho kugeza ubu nta mwenda nta n’igitego izigamye.
Iyi kipe izasubira mu kibuga kuri ki cyumweru ihura na Rutsiro ku kibuga yakiniragaho, ni mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa Shampiyona.
Abakinnyi amakipe yifashishije ku mpande zombi.
Amafoto: Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!