APR FC imaze gukina imikino 10 mu mwaka mushya wa Shampiyona ariko umukino umwe wonyine yakinnye none ni wo yiteguriye nyuma yo gukina ibiri yo gutaha Stade Amahoro, imikino itanu muri CECAFA, umukino wa Simba Day ndetse n’imikino ibiri yahuriyemo na AZAM muri CAF Champions League.
Mu mukino wo kuri uyu munsi, APR FC yakoresheje abakinnyi bayo ifite kuri ubu, batarimo umunani bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, Mamadou Sy na Pavelh Ndzila na bo bahamagawe n’amakipe y’ibihugu byabo, Kategeya Elie ushobora kwerekeza muri Mukura VS uyu munsi, Dauda Seidu waruhukijwe ndetse na Nshimirimana Ismael Pichou watandukanye n’iyi kipe.
Ibitego bya Tuyisenge Arsene mu gice cya mbere ndetse na Victor Mbaoma Chukuemeka kuri Penaliti mu gice cya kabiri ni byo byahaye intsinzi iyi kipe y’ingabo z’igihugu, aho impozamarira ya Marines FC na yo yaje gutsindwa na Usabimana Olivier kuri penaliti.
Ni umukino muri rusange umukinnyi mushya w’iyi kipe Johnson Nwobodo Chidiebere yigaragajemo, aho yaje gutanga umupira wavuyemo igitego cya Tuyisenge, mu gihe yanaremye amahirwe menshi mu kibuga yatumye abari i Shyorongi bibaza impamvu ari wo mukino wa mbere akiniye APR FC kuva yava muri Enugu Rangers yari abereye Kapiteni.
Undi mukinnyi wigaragaje kuri uyu mugoroba ni myugariro Aliou Souané wongeye guhamya impamvu na bagenzi be bibaza igituma atari yatangizwa mu kibuga.
Nyuma yo gutsinda Marines FC itari ifite umutoza Yves Rwasamanzi wajyanye n’Amavubi muri Libya, APR FC izongera kujya mu kibuga kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024 ihura na Mukura VS mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
11 babanza mu kibuga ku mukino wa gicuti na Marines FC #APRFC pic.twitter.com/NO8Dkm9HoJ
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) August 31, 2024
Amafoto; Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!